Mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rwa Ahishakiye Félicien w’imyaka 36, wiyahuje umuti uterwa mu myaka, ubuyobozi bw’uyu murenge bukaba busaba abaturage kudakemuza ibibazo bafite kwiyambura ubuzima kuko mu minsi mike ishize muri uyu murenge na none undi mugabo yari yiyahuye mu buryo nk’ubu.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyenji uyu mugabo yari atuyemo,Ntwali Emmanuel, ngo ku wa kabiri ushize ni bwo uyu mugabo yagiye kubikuza amafaranga ibihumbi 10 kuri SACCO ngo abyumvikanyeho n’umugore babanaga yaramwinjiye bamaranye umwaka baranabyaranye umwana umwe,azana mu rugo amafaranga 8500 aba ari yo aha uwo mugore we,asigaye 1.500 ngo ayajyana gutabara kuko ngo hari umuntu wo mu muryango wabo wari witabye Imana.
Uwo mugabo ngo yagarutse yasinze cyane kandi agomba kujya ku irondo abwira umugore kumuha imyenda ajyana, umugore amubwira ko abanza kugira icyo arya, ngo barangije kurya umugabo atangira gutuka umugore amushinja kumuca inyuma, bakibivugaho umugore amubwira ko amubeshyera,ngo umugabo amubwira ko byose agiye kubyirangiriza,umugore asohotse gato agarutse asanga umugabo afite agacupa k’umuti wica udukoko mu myaka kuko ngo bari bayifite mu nzu bategereje kuyishyira mu myaka bahinze.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ngo ako gacupa bakarwaniye umugore akakamwaka akakajugunya ariko ngo asanga hari akandi yari amaze kunywa ni bwo bafashe umwanzuro wo kumujyana ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki nyuma yo kumuha amata n’ubundi agakomeza kumererwa nabi.
Gitifu ati “Yagejejwe kuri icyo kigo nderabuzima ku wa kabiri nimugoroba basanga akwiye guhita ajyanwa mu bitaro bya Mibilizi byihutirwa ariko kuko iki kigo nderabuzima kimaze imyaka myinshi nta ngobyi y’abarwayi kigira bahamagara ku bitaro bya Mibilizi bisanzwe bizana iyo gutwara abari kuri iki kigo nderabuzima babyohererejwe , basanga ngo yagiye ahandi iryo joro ricya itabonetse,ku wa 3 nimugoroba arinda ashiramo umwuka itarahagera.’’
Uru rupfu rubaye mu gihe hari hashize iminsi mike mu kagari ka Murya nanone muri uyu murenge undi mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 utuye mu kagari ka Murya gahana imbibe n’aka na we apfuye yiyahuje umuti nk’uyu wari ubitse mu nzu ngo asanze yaranduye agakoko gatera SIDA akeka ko ari umugore we wamwanduje aananirwa kubyakira, bamwe mu batuye uyu murenge bagasanga inyigisho mu miryango zikwiye kwiyongera kuko uku guhitamo kwiyambura ubuzima gukabije.
Umwe ati’’ uyu mugabo wiyahuye akeka ko uyu mugore yinjiye amusangana abana 3 na bo babyarwa n’abagabo 3 batandukanye yamwinjiye ataye umugore we wa mbere i Nyamasheke bari bafitanye abana 4. Undi na we ubushize yiyahuye akeka ko umugore yamwanduje agakoko gatera SIDA, ngasanga abaturage mu mugoroba w’ababyeyi,inteko z’abaturage n’ibindi bihe byose duhura n’ubuyobozi, bakwiye kongera kwigishwa imibanire myiza,gukunda ubuzima bwabo no kutumva ko ikibazo cyose umuntu agize yagikemuza kwiyahura.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha,Rwango Jean de Dieu na we asaba abaturage kudakemuza ibibazo byabo gutera imiryango ibindi,ahubwo ko ugize ikibazo akwiye kwegera ubuyobozi akagirwa inama y’uko cyakemuka atarinze kwiyambura ubuzima ku maherere.
Kubyerekeranye n’iyi miti yica imyaka abaturage babika mu nzu ikaba intandaro y’imfu z’aba biyahura,uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukangurira abaturage kujya bagura iyo bahita bakoresha,banayibika ikabikwa kure kuko kuyibika hafi byatuma n’abana bayinywa batazi ibyo ari byo ikabahitana, ku kuba ikigo nderabuzima cyabo nta ngobyi y’abarwayi kigira kugeza n’aho umuntu ahamara iminsi 2 atarabona uburyo bwo kujyanwa ku bitaro akarinda ahagwa,avuga ko iki kibazo cyavuzwe kenshi ku karere kandi n’ingorane giteza zizwi bategereje igisubizo.


