Ibibazo by’u  Rwanda bizajya bisubirizwa mu nzira za dipolomasi, si mu binyamakuru- Min. Kutesa

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa atangaza ko ibibazo byose u Rwanda rufitanye na Uganda bbisubizwa kandi bizakomezwa gusubizwa binyuze muri dipolomasi mu nzira za dipolomasi aho kwitabaza ibinyamakuru.

Minisitiri Kutesa, aganira n’abadiplomate mu ntangiro z’iki cyumweru yavuze ku bibazo bitatu u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ari bimwe mu byo Uganda yashakaira ibizubizo kugira ngo umubano w’ibihugu byombi uvemo agatotsi.

Muri ibi bibazo byakunze kugarukwaho n’ubutegetsi bw’u Rwanda harimo ko : Uganda icumbikira abashaka guhungabanya umutekano warwo, kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda no guhohotera abaturage barwo baba cyangwa bajya muri iki gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Uganda ibi birego irabihakana. Ivuga ko yanyuze mu gikari ikabivuganaho n’u Rwanda.

Kutesa ati “ Leta ya Uganda nta ko itagira ngo inoze umubano n’u Rwanda. Navuganye kenshi na mugenzi wanjye w’u Rwanda. Nagiyeyo kenshi nk’intumwa yihariye ya Perezida Museveni.”

U Rwanda ruvuga ko Uganda itigeze igira icyo ikora kuri ibi bibazo bitatu byavuzwe haruguru ariko Uganda siko ibibona.

Kutesa akomeza agira ati “ Twahoze kandi tuzakomeza gusubiza bibazo by’u  Rwanda  mu nzira za dipolomasi, si mu binyamakuru. Ni mu nyungu zacu twembi kubikora gutyo. Uburyo bwacu bwo gutumanaho burahari.”

Kutesa akomeza avuga ko hakomeje kwifashisha izi nzira ku mpande zombie, nta kabuza umubano hagati y’ibihugu byombi uzamera neza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi mu myaka ibiri ishize. Nta ruhande na rumwe rwemera ibyo rushinjwa gusa kugeza ubu rubanda ku mpande zombie bakomeje guhomba byinshi by’umwihariko ubucuruzi, imibanire n’ibindi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *