Arnold Schwarzenegger wamamaye mu gukina sinema ndetse akaba yarabaye Guverineri wa Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuriye n’uruva gusenya muri Afurika y’Epfo aho yakubitiwe umugere arimo kuganira n’abakunzi be ubwo harimo kuba imikino yamwitiriwe yo kurushanwa gusimbuka umugozi yiswe Arnold Classic Africa.
Uyu wamuteye umugeri nawe yahise atabwa muri yombi amaze kubahuka uyu mugabo utatinya kuvuga ko avuga rikijyana.
Video yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugabo asimbukira Schwarzenegger akamutera umugeri mu gihe yari arimo kwifotozanya n’abakunzi be bitabiriye imikiko yamwitiriwe yari iri kubera I Johannesburg kuri uyu wa Gatandatu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Schwarzenneger yagize ati: “ Nabanje gukeka ko narindimo nsunikwa n’abarebaga kuko bikunze kuba kenshi. Nagiye kumenya ko nakubiswe mbonye iyo video nkamwe mwese .”
Hagati aho uwakubise umugeri Schwarzenneger yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa igipolisi.


