Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2019, yatangarije abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ko uzaba Minisitiri w’Intebe yabonetse, igisigaye ari ukumugaragariza abaturage.
Felix Tshisekedi yabaye Perezida w’iki gihugu muri Mutarama 2019, abatavuga rumwe na we barimo Martin Fayulu bakaba bakomeje kunenga ubutegetsi bwe, aho bamushinja kugurisha iki gihugu na Joseph Kabila yasimbuye ndetse no gusesagura ingengo y’imari igenerwa Perezidansi mu gihe gito amaze ku buyobozi.
Fayulu yavugaga ko bitumvikana uburyo Tshisekedi yaba amaze amezi agera kuri ane ku buyobozi adafite Minisitiri w’Intebe, gusa ku ruhande rwe, Tshisekedi akaba yatangarije ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo bigize umuryango w’Ubumwe bw’uburayi na Canada ko mu cyumweru gitaha azatangazwa.
Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Kasongo Mwema Yamba Y’amba, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Abahagarariye ibihugu byabo ibyo babwiwe birimo ko Minisitiri w’Intebe yabonetse. Mutegereze mu cyumweru gitaha”.
Mu gihe iri zina rya Minisitiri w’Intebe ritaratangazwa, harimo amazina ya bamwe mu bayobozi agarukwaho cyane ko umwe muri bo ashobora guhabwa uyu mwanya, barimo Albert Yuma, Henri Yav Mulang usanzwe ari Minisitiri w’Imari, Jean Mbuyu, wari umujyanama mu by’umutekano wa Joseph Kabila, Prof.Sylvestre Ilunga,…


