RDC: Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa guverinoma yatawe muri yombi nabi azira diamant

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu Gipolisi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko uwahoze ari minisitiri w’itangazamakuru n’umuvugizi wa guverinoma, Lamber Mende, yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru, itariki 19 Gicurasi I Kinshasa akurikiranweho ubucuruzi butemewe bwa Diamant.

Igipolisi kikaba cyasobanuye ko Lambert Mende, usigaye ari umudepite ndetse akaba ar umukandida ku mwanya wa Guverineri wa Sankuru, yahamagajwe n’inzego z’ubutasi ngo atange ibisobanuro kuri icyo kibazo. Amakuru ya nyuma aheruka akaba avuga ko yaje kurekurwa agasubira iwe.

Nk’uko umugore we, Rose Omalanga, yabitangarije Actualité.cd, ngo umugabo we yafatiwe mu rugo n’abantu bavugaga ko ari abasirikare n’abapolisi, ubwo yiteguraga gufata ifunguro rya saa sita.

Rose Omalanga ati: “ Twari twicaye, ndi gutegura ameza. Yiteguraga gufata ifunguro rye rya saa sita ubwo abantu bitwaje imbunda, itsinda ry’abasirikare n’abapolisi baraje. Babanje guhutaza abarinzi. Yumvise urusaku arasohoka .”

Uyu yakomeje avuga ko umugabo we bamufashe nabi ari yo mpamvu ibikoresho bye by’akazi ngo byasigaye mu rugo. Ati: “ Muramuzi. Ntajya asohoka nta telephones. Yari ahari. Yashakaga gufata ifunguro rye rya saa sita .”

YouTube player

Ku rundi ruhande, RFI iravuga ko itsinda ry’abacukuzi ba diamants bo muri Sankuru, intara Lambert Mende avukamo, bari bamuhaye diamant ingana na carts 87, agasubirana nayo i Kinshasa n’abo bacukuzi, ariko we akemeza ko yari nka komisiyoneri wifuzaga gufasha abantu b’iwabo kuyikuramo inyungu.

Abandi ariko bakavuga ko aba bacukuzi baterwa inkunga na Lambert Mende kandi ari we washakaga kuyigumana. Kuri Mende ariko ngo minisitiri w’umutekano w’agateganyo, Basile Olongo niwe washakaga ko iyo diamant bayimuha batabishaka.

Lambert Mende uvuga ko yahutajwe ubwo yatabwaga muri yombi, anemeza ko ibyamubayeho byatewe n’ubwumvikane bucye afitanye na minisitiri Olongo kubera ko ngo amashyaka yabo ahanganye muri Sankuru. Amushinja kuba ari we wategetse ko bamuta muri yombi ndetse akemeza ko azamujyana mu butabera.

Ku ruhande rwe ariko, uyu minisitiri ushinjwa na Mende we aravuga ko ari ukumva ibintu nabi. Ati: “ Lambert Mende yarahamagajwe gusa ntabwo yatawe muri yombi n’umujenerali ushinzwe ubutasi bwa polisi ku kibazo cya diaman t.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *