Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille arasaba ubufatanye mu guha urubyiruko rw’u Rwanda ubutumwa bwo guterwa ishema no kuba Abanyarwanda. Anasaba kandi kwima urwaho uwashaka gusenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 25 ishize rusohotse mu icuraburindi rya jenoside yakorewe Abatutsi.
Hon Mukabalisa yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rukumberi, uri mu Karere ka Ngoma, Intara y’Uburasirazuba. Aho yanatangarije abari bitabiriye uyu muhango ko ubumwe aribwo soko y’amahoro n’umutekano birambye, bukaba n’ishingiro ry’iterambere n’imibereho mwiza y’Abanyarwanda.
Avuga ko u Rwanda rufite abayobozi beza bashishikajwe no kunga abanyarwanda, bimakaze ubumwe n’ubwiyunge. Akemeza ko uwashaka kugarura ingengebitekerezo iganisha ku macakubiri bitamukundira, muri iki gihugu ubu ngo kigendera ku mategeko.
Ati “Twese twemera ko kongera kugarura amacakubiri mu bana b’u Rwanda, ibyo ntibishoboka; ntibizongera ukundi kuko dufite ubuyobozi bwiza bukomeje gufasha Abanyarwanda kwimakaza umuco w’ubwiyunge n’ubumwe, hashimangirwa indangagaciro ziri mu muco wacu”.

Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu, Hon. Mukabalisa arasaba buri wese ubufatanye bwo kurubibamo ubutumwa bwo guterwa ishema no kuba Abanyarwanda kurusha ibindi byose byaganisha u Rwanda ahabi rwavuye.
Aha kandi yanaboneyeho akanya ko gusaba buri wese kwima icyuho uwashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ati “Dufite imiyoborere myiza itagira n’umwe isiga inyuma cyangwa iheza. Icyo dusabwa ubu, ni ugufatanyiriza hamwe urugamba rw’iterambere twirinda kandi dufatanyiriza hamwe kurwanya uwo ari we wese washaka kuduca urwaho ashaka gusenya ibyo twagezeho cyangwa se kubidindiza”.
Yakomeje asaba Abanyarwanda bose muri rusange gutoza abakiri bato umuco wo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi ngo kuko bizabafasha kumenya ukuri ku mateka yabaye mu Gihugu.
Urwibutso rwa jenoside rwa Rukumberi rushyinguwemo mu cyubahiro imibiri y’Abazize Jenoside irenga ibihumbi 40. Aho uru rwibutso rwubatse hahoze ari muri Komini Sake.
Rutagarama Protais watanze ubuhamya bw’ibyabereye i Rukumbeli, yavuze ko mu igeragezwa rya Jenoside, Abatutsi b’i Rukumbeli babayeho mu buzima bubi cyane, batunzwe n’amazi y’ikiyaga basangiraga n’inyamaswa zo mu ishyamba. Ubwo kandi ngo niko buri munsi abantu bafungwaga barengana. Hari n’abo bajyanaga ngo ntibazagaruke.
Avuga ko Rukumberi hafite amateka yihariye kuko hakikije n’ibiyaga; ngo Abatutsi bari baratujwe muri segiteri imwe muri enye zari zihari. Ibi ngo byatumye mu 1994 mu gihe cya Jenoside aba Batutsi barishwe vuba kandi ku bwinshi.




