Moise Katumbi ategerejwe i Lubumbashi nk’umwami

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe w’umunyapolitiki, Moise Katumbi wari umaze imyaka itatu mu buhunzi nyuma yo kutavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila bahoze ari inshuti z’akadasohoka, nyuma yo gukurirwaho ibihano yari yarafatiwe n’inkiko, ubu ategerejwe mu mujyi wa Lubumbashi nk’umwami.

Bitangazwa ko Moise Katumbi agera i Lubumbashi kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019, ubu akaba anemerewe kwinjira muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu ndege ye.

Moise Katumbi yahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga mbere y’uko ashwana na Joseph Kabila agahita ahungira i Burayi. RFI itangaza ko imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo zari zipakiye urubyiruko, zaciye mu mujyi wa Rubumbashi ziririmba igaruka rya Katumbi, ari nako bakangurira n’abandi kujya kumwakira.

Abel Augustin Amundala, uhagarariye ikipe y’abashinzwe kubwira abandi ko Katumbi agiye gutaha, ku cyumweru yavuze ko abaturage bategereje kwakira uyu muharwe. Ati “Abaturage bategereje imyaka ariko ejo ni umunsi w’ibyiringiro, ni urundi rugendo rushya, mbese ni umunsi w’amateka”.

Biteganijwe ko Katumbi agera muri Congo kuri uyu wa Mbere, ku isaha yaho ya saa yine (10:00) akaba aribwo indege ye igomba kugwa ku kibuga cy’indege i Haut-Katanga.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, Katumbi yagize ati “Ubu ndi muri Afurika, ejo nzasubira mu gihugu cyanjye cy’amavuko, bakuru, barumuna namwe bashiki banjye gahunda ni ejo”.

Moise Katumbi ni Perezida w’ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe y’i Lubumbashi, ikipe ikomeye kandi inafite amateka ku mugabane wa Afurika.

Mu mwaka wa 2016, nibwo Katumbi yahunze nyuma yo gushwana na Perezida Kabila, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu adahari ashinjwa gusahura umutungo w’igihugu n’ibindi byaha, yaje gukurirwaho aho Perezida Tshisekedi afatiye ubuyobozi.

katumbi 2
Moise Katumbi, Perezida w’ikipe ya TP Mazembe

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *