Intara y’Iburasirazuba yihariye 1/2 cy’imanza za Jenoside zitararangizwa mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, uravuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba hari abayobozi batuma imanza za Jenoside zitarangizwa neza, ikongeraho ko hari na bamwe mu barokotse jenoside batotezwa mu gihe babajije impamvu izi manza zatinze kurangizwa.

IBUKA ikaba ivuga ko iyi Ntara y’Iburasirazuba yihariye ½ cy’imanza za Jenoside zigomba kurangizwa mu Rwanda.

IBUKA kandi ivuga ko mu ntara y’iburasirazuba hari bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze batambamira kurangiza imanza za jenoside yakorewe abatutsi. Hakiyengeraho no gutoteza abarokotse Jenoside mu gihe babaza impamvu izi manza zitarangira. Prof Dusingizemungu Jean Pierre perezida wa IBUKA yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Rukumbeli mu karere ka Ngoma,kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Bwana Busingye Jonston, minisitiri w’ubutabera icyarimwe akaba n’intumwa nkuru ya Leta avuga ko ikibazo cy’imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zitarangijwe, minisiteri ayoboye irimo kugerageza kugikemura kuko ubu yagihagurukiye, ndetse ngo n’amahugurwa ku bagiye kurangiza ibihano bakatiwe ku ruhare bagize muri Jenoside arateganijwe mu rwego rwo kurwanya ababyeyi bigisha abana urwango ,bavuga ko bafungishe ba se ,minisitiri avuga ko Minijust igiye kujya ibagenera ubukanguramba bwihariye.

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA buvuga ko mu manza zaciwe n’inkiko gacaca kugeza ubu izigera ku bihumbi 141209 muri zo 55519 zuzuje ibisabwa ariko ntizirarangizwa,93690 zifite ibibazo bituma zitarangizwa neza nk’uko iyi nkuru ya RadioTv10 ikomeza ivuga.

Mu ntara y’iburasirazuba gusa,IBUKA ivuga ko hari imanza 72361 za Jenoside,zingana na 1/2 cy’imanza IBUKA ivuga zigomba kurangizwa zose mu Rwanda.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko irimo guhangana n’ikibazo cyo kurangiza imanza za Jenoside nubwo ngo inzira ikiri ndende.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *