Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, ziyemeje kwipangira amarondo y’ijoro kugira ngo zirindire umutekano, nyuma y’ibitero bitandukanye zagiye zigabwaho zizeye ko hari inzego z’umutekano ziwubarindiye.
Ni icyemezo zafashe kuva ku wa 14 Gicurasi 2019, amarondo y’ijoro akaba yaratangiriye muri zone enye muri 21 zigize iyi nkambi ya Nduta. Izi zone ngo zikaba zaragiye zigabwaho cyane ibitero n’abantu bitwaje intwaro, barimo n’abavuga Ikirundi.
Ikinyamakuru cya Radiyo RPA, ubwo cyaganiraga na bamwe muri izi mpunzi bagitangarije ko izi zone ziganjemo abacuruzi cyane ndetse n’abakozi b’imishinga itegamiye kuri Leta.
Umwe muri bo yagize ati “Muri izi zone enye, iya mbere ni umwihariko kuko isa nk’iyitaruye inkambi, icyo ihuriyeho n’izindi eshatu zisigaye, iya 3, iya 5 ndetse n’iya 8, ni uko zose zituwemo n’umubare munini w’abacuruzi, abakozi b’imishinga itegamiye kuri Leta ikorera muri iyi nkambi ya Nduta. Izi zone zagiye zigirwaho ingaruka n’ibitero, bityo bafata umwanzuro wo kwirindira umutekano w’ijoro”.
Izi mpunzi zitangaza ko zitakomeza kwiringira umutekano wa Polisi ya Tanzania ishizwe kurinda iyi nkambi, ko n’iyo zigabweho ibitero polisi ihagera itinze cyane n’abagabye ibitero bafite intwaro barangije kugenda. Zishimangira ko ibyo bitero bijyana n’ishimutwa rya bamwe ndetse n’irindi hohoterwa ritandukanye.


