Nyamasheke: Abasoje amasomo yabo muri TTC Mwezi basabwe kuba abarezi b’intangarugero

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwamaze igihe kirekire bufite ikibazo cy’abarezi b’amashuri abanza bize inderabarezi kuko wasangaga benshi bigisha badafite izo mpamyabumenyi,aho Leta ifatiye icyemezo cyo kubaha ishuri nderabarezi TTC Mwezi,iki kibazo ngo kikaba kimaze gukemuka ku kigereranyo kirenga 90%, abarangiza muri iri shuri  bakaba basabwa kuba intangarugero mu kuhazamura ireme ry’uburezi.

Ubwo iri shuri ryamurikiraga ababyeyi n’ubuyobozi bw’akarere umusaruro rimaze gutanga kuva ryakingura imiryango ku wa 14 Mutarama 2015, aho ngo kugeza ubu  abagera kuri 299 bamaze kurirangizamo,muri bo abagera kuri 85% bakaba  ari abarezi muri aka karere,abandi baragiye gukomeza za kaminuza,abandi  bahabwa akazi muri aka karere,Rusizi n’ahandi  uko kabonetse kandi ngo bagatanga umusaruro  bategerejweho,umuyobozi w’iri shuri Akimana Erneste yavuze ko nubwo hakiri byinshi byo gukorwa ariko bishimira ko akarere katagihangayika kajya gushakisha ahandi abarezi bigisha inshuke n’amashuri abanza.

Avuga kandi ko nubwo iri shuri riri I Mwezi mu murenge wa Karengera  ryaje rikorera mu nyubako zishaje cyane zari iz’ishuri ryigenga ry’ababyeyi ryahabanje, abana badafite aho barara hatunganye,nta  laboratwari igaragara ihari, nta mudasobwa n’imwe rigira ,mbese ari nko gutangirira kuri zeru,ubu rimaze kwiyubaka n’abarirangizamo bafite ubumenyi  butanga icyizere,aho anasaba ababyeyi kwikuramo ko uwize inderabarezi aba yiraga ubukene nk’uko abenshi bakunda kubivuga.

Ati’’  ryangiye ari nko gutangirira kuri zeru kuko n’inyubako zari zishaje cyane zitanahagije,barara ahadashobotse, nta mudasobwa n’imwe y’abana tugira,ibyumba by’amashuri bidahagije,ariko ubu ku bufatanye bw’akarere n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi( REB) dufite mudasobwa 158 zifasha abana mu ikoranabuhanga, ibikoresho by’umuziki, twubakiwe ibyumba 3 by’ishuri,aho abahungu barara,icyumba gikorerwamo imfashanyigisho,isomero rirahari n’ubwo ririmo ibikoresho bike, n’ibindi ku buryo twumva ntacyo Leta yacu itadukorera.’’

Avuga ko bagifite ibibazo by’inyubako nyinshi zishaje cyane, inzu abana bariramo n’aho batekera  bidahagije,  ibiro na Laboratwari irimo ibikoresho bihagije kugira ngo uretse no guhaza akarere ku barezi ribe ryasagurira n’ahandi mu gihugu,ariko bimwe muri ibi akarere kemeye ko bazabyubakirwa vuba.

Mu rewego rwo kugira akamaro aka gace k’icyaro riherereyemo, ngo riraba igisubizo ku baturage kuko uretse kubaha akazi, ngo n’umusaruro wabo riwugura  utunga  abana, bikaba byaratumye bongera imbaraga mu buhinzi bizeye isoko, bikavugwa n’abahaturiye.

Musabyemariya Félicite  watangiye kuharerera rigitangira,ashima Leta uburyo yumvise ibyifuzo byabo kuko ngo ryatangiye bamwe batumva ko rizagera ku cyo ryari ritegerejweho urebye ibibazo  ryatangiranye,agasaba ababyeyi bagenzi be kutumva ko umwana ugiye mu ishuri nderabarezi aba agiye kwiraga ubukene.

Ati’’ barabivuga koko kubera umushahara muke wa mwarimu n’izindi ngorane agihura na zo ariko nanjye ndi umurezi kandi Leta yacu itwitayeho ku buryo nta mubyeyi wagombye kuvuga gutyo kuko burya gukena ari mu mutwe,ariko iyo wigishijwe neza ukanamenya gucunga neza duke ubona nta kikubuza gutera imbere nk’abize cyangwa bakora ibindi kuko abarezi atari twe turi inyuma y’abandi mu iterambere.

Gusa nk’uko bivugwa  na Uwiringiyimana Théophila waharangije akaba yigisha mu ishuri ribanza rya Bushekeri muri aka karere,ngo bifuza ko Leta yakorohereza abize kwigisha amashuri y’inshuke no kwigisha indimi mu mashuri abanza kubona buruse,kuko ngo usanga yibanda cyane ku bize kwigisha amasiyansi,abandi bakamenra nk’abatakaye kandi n abo  bakeneye kongera ubumenyi.

Akarere ka Nyamasheke ngo ni kamwe mu turere two mu gihugu turangwamo amashuri menshi,kuko agera ku 139 arimo abanza gusa 94,umukozi ushinzwe amashuri y’ishuke,abanza n’amasomero y’abakuze Habineza Florien akavuga ko buri mwaka bakenera nibura  abarezi 160 kandi abenshi baba babateze kuri iri shuri,akaba yarabasabye kuba intangarugero aho bakora bose kuko akazi ko gahari nta we uzaharangiza ngo abe umushomeri igihe kinini.

Abarezi barangije ayisumbuye muri TTC Mwezi bari kumwe nababyeyi nabayobozi babo.
Abarezi barangije ayisumbuye muri TTC Mwezi bari kumwe n’ababyeyi n’abayobozi babo
Abiga inderabarezi muri iri shuri basabwe kwigana umwete kuko bo bafite akarusho ko kwiga bizeye kurangiza bahita babona akazi.
Abiga inderabarezi muri iri shuri basabwe kwigana umwete 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *