Amerika ntacyo yatwara Iran, abanzi bacu bazima tubareba- Min. Zaif

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammed Javad Zaif atangaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo zakora ku gihugu cye kuko gihagaze cyemye kuva mu myaka ibihumbi kandi abanzi bacyo bayoyoka kireba.

Amerika na Iran bararebana ay’ingwe bapfa ibihano by’ubucuruzi byafatiwe Iran ku bwo gutunganya ingufu za nikereyeri ndetse no gukumira ubucuruzi bwa Peteroli.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Minisitiri Javad yavuze ko Amerika idakwiye gukanga Iran yitwaje ubucuruzi kuko idakangika.

Ati “ Ushaka kugera ku byo Genghis na Alexander n’abandi banzi  batagezeho. Iran yahagaze yemye imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza mu gihe abanzi bayo bagiye nka nyomberi. Ubucuruzi bw’iterabwoba n’imyumvire ya kijenosideri y;ubushotoranyi ntiyashyira akadomo kuri Iran. Ntukigere na rimwe ukanga Umunya-Iran. Byubahe kuko birashoboka.”

Capture 5

Iran iravuga ibi nyuma y’aho Perezida wa Amerika, Donald Trump ku cyumweru yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko Iran nirwana na Amerika rizaba ari ryo herezo ryayo.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ikinyamakuru cy’Abadage, DW gitangaza ko umwuka utari mwiza ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *