Umunyapolitiki w’umuherwe, Moà¯se Katumbi ubwo yageraga muri Congo nyuma y’imyaka itatu yari ishize atahakandagiza ikirenge, yasabye Perezida mushya, Felix Tshisekedi kugaragaza impinduka mu gihugu cyabo.
Katumbi yasesekaye i Lubumbashi ku wa Mbere tariki ya 20 Gicurasi 2019, yakirwa n’imbaga y’abaturage bishimira gusubira kwe mu gihugu cy’amavuko, yari yarahunze nyuma yo gushwana na Perezida Kabila wakiyoboraga.
Nk’uko RFI ibitangaza, Katumbi ugarutse mu gihugu nyuma y’aho akuriweho ibihano yari yarafatiwe n’inkiko ku buyobozi wa Kabila, Perezida Tshisekedi akaba yarabimuhanaguyeho, yamusabye guhindura iki gihugu, umuturage agahabwa ijambo.
Yagize ati “Icy’ingenzi kuri njye ni uko Perezida mushya yahindura iki gihugu, n’ubwo turi abatavuga rumwe na Leta tugiye kumufasha guhindura igihugu. Tugiye kunenga aho kunengwa,…”.
Yanageneye ubutumwa Minisitiri w’Intebe mushya, bwana Sylvestre Ilunga Ilunkamba, ati “Nizeye ko agiye kumva abaturage, bagasohoka mu buzima babayeho bw’akaga”.
Moise Katumbi yabaye Guverineri w’Intara ya Katanga mbere yo gushwana na Perezida Kabila, yahunze mu 2016, aza no gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu adahari ashinjwa gusahura umutungo w’igihugu n’ibindi byaha.


