Ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, nibwo ishyaka CNL ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi rya Hon Rwasa Agathon ryafunguye ibiro byaryo mu mujyi wa Bujumbura, uyu mudepite unaribereye umuyobozi mukuru, yitabira ibyo birori anahatangariza ko akomeje urugamba rwa politiki n’ubwo rutoroshye.
Ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, ngo nibwo Meya w’Umujyi wa Bujumbura Freddy Mbonimpa yahaye iri shyaka uruhushya rwo gukora ibyo birori ndetse anabizeza umutekano ukwiye aho byari kubera muri Zone Gihosha, Komini Ntahangwa.
Mbere y’uko ibi birori biba, hari amafoto yari akomeje kuhanwahanwa ku mbuga nkoranyambaga hagaragazwa uburyo abayoboke b’iri shyaka rya Rwasa bakorerwa urugomo, kugera naho inyubako yaryo muri Komini Muhuta yasizwe amase.
Nk’uko ikinyamakuru UBM News kibitangaza, ngo hari inyandiko zari zanditse ku biro by’iri shyaka muri Komini Muhuta, izo ngo zaje gusibishwa amase y’imvubu zikuka zikarisha hafi y’aho, ababikoze bakaba bataramenyekanye.
SOS Media, itangaza ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa iri shyaka n’abaribarizwamo bikorwa n’urubyiruko rw’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bityo ngo kuva tariki ya 11 Werurwe 2019, abayoboke 140 b’iri shyaka CNL bamaze gutabwa muri yombi, rimwe na rimwe bashinjwa gukora inama mu buryo butemewe.
Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’iri shyaka bukaba butangaza ko abayoboke baryo bahohoterwa, by’umwihariko ko buri muntu wese ahatirwa kujya mu ishyaka CNDD-FDD ngo yakwanga akaburabuzwa n’Imbonerakure.


