Inama y’inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo yabaye ku wa 14 Gicurasi, irimo n’Umukuru w’Igihugu, Salva Kiir yanzuye ko hari ambasade zigiye gufungwa ku mpamvu z’amikoro make.
Mawien Makol, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu, yabwiye ibitangazamakuru ko bigoranye kugira ambasade nyinshi.
“Twatekereje ko gufunga zimwe muri ambasade byadufasha kwita ku zisigaye neza.” Mawien Makol.
Uyu muminisitiri kandi avuga ko hagikorwa inyingo kuri ambasade zigera kuri 39 na consuls iherereye i Dubai kugira ngo babone gufata umwanzuro wizigomba gufungwa.
Amakuru ariho avuga ko hataramenyekana umubare wa ambasade zizafungwa. Ntabwo leta irafata umwanzuro.
Nyuma yiyi nyingo, leta ya Sudani yEpfo izashyira hanze urutonde rwizigomba gufungwa.
The East African


