Ubwo Col. Byabagamba na bagenzi be, Frank Rusagara na Kabayiza Francois bagezwaga mu rukiko rw’ubujurire rwa gisirikare, umwunganira mu mategeko yatangaje ko umukiriya we afungiye mu kato bityo ko iryo yicarubozo nta bundi buryo ryahagarara atari ukumufungura by’agateganyo.
Mu mwaka wa 2016, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Byabagamba gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, bagenzi be, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na we ahamwa n’ibyaha byose yashinjwaga ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Demob Sgt Kabayiza Francois we yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.
Col Tom Byabagamba muri uyu mwaka wa 2016, yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda, arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.
Col. Tom Byabagamba wagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2019,  yambaye impuzankano ya gisirikare mu gihe bagenzi be bari bambaye umwambaro w’icyatsi, yunganiwe na Me Gakunzi Vallerie, wanamusabiye kuba yafungurwa by’agateganyo.
Ashingiye ku ngingo ya 105, yo mu gitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, Me Gakunzi Vallerie yasabye ko umukiriya we afungurwa by’agateganyo, ko iyi ngingo iteganya ko bishobora gusabwa aho iburanisha ryaba rigeze hose.
Aha niho Me Gakunzi yahereye agaragaza ko ubusabe bwe bushingiye ku kuba umukuriya we [Col Byabagamba] ngo agiye kumara imyaka itanu afungiwe mu kato.
Yavuze ko Col Byabagamba afungiye mu kato, aho atemerewe kuvugana kandi ngo urukiko rutarigeze rubitegeka. Me Gakunzi yavuze ko iri yicarubozo nta kindi cyarihagarika kitari ugufungurwa by’agateganyo kw’umukiriya we.
Col Byabagamba ubwo yahabwaga umwanya, yunze mu rya Me Gakunzi, asaba gufungurwa by’agateganyo, ko igihe amaze afungiye mu kato byagize ingaruka ku buzima bwe.
Yavuze ko nk’uko abahanga babivuze ko ‘gushyirwa mu kato bigira ingaruka ziruta izo kunywa itabi’ na we ngo byamugizeho ingaruka, ku buryo ubu ngo arwaye umugongo, akaba asabwa gukora imyitozo ngororamubiri.
Umushinjacyaha yavuze ko abajuriye [Byabagamba, Rusagara na Kabayiza] batigeze bagaragaza impamvu z’ubujurire, ko kuvuga ko ujuriye ntugaragaze icyo ujuririye bidahagije.
Umushinjacyaha yababwiye ko niba batari biteguye guhita batanga impamvu z’ubujurire, bagombaga kuzitanga mu gihe cy’ukwezi, ibintu batishimiye na gato, bavuga ko ‘Impamvu bayitanze bagaragaza ko batemeye imyanzuro y’urukiko’.
Me Gakunzi yasabye urukiko kudaha agaciro iyi mpamvu yatanzwe n’ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire bw’umukiriya we bwataye agaciro.
Â


