Ingabo kabuhariwe  zimereye nabi Abanyamulenge

Sangiza iyi nkuru

Ingabo bivugwa ko zatojwe bihambaye  zikomeje kugaba ibitero mu bice byo mu Minembwe bituwe n’Abanyamulenge byegereye igihugu cy’u Burundi. Izi ngabo biravugwa ko zishobora no gufata ikibuga cy’indege cya Minembwe.

Abatuye mu  Minembwe kuri uyu wa Gatatu babwiye Chimpreports  dukesha iyi nkuru ko imirwano yatangiye muri Werurwe ariko ko yakajije umurego muri iyi minsi by’umwihariko mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Bivugwa ko inyeshyamba z’Abarundi, Red- Tabara na Mai- Mai bishyize hamwe mu kurwanya Abanyamulenge. Izi ngabo ziri gusenya no kwangiza inzu n’imitungo y’Abanyamulenge mu duce twa Mibunda, Tulambo na Mabunde.

Umwe mu Banyamulenge utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Inyeshyamba zaratuzengurutse. Zishaka kufata ikibuga cy’indege cya Minembwe kiri mu Kiziba kugira ngo zibone ibikoresho n’abarwanyi.”

Undi muturage yavuze ko izi ngabo bigaragara ko zatojwe bikomeye kuwa 21 Gicurasi zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Col. Shyaka Nyamusaraba biri mu Minembwe.

Uyu Col. Nyamusaraba azwi ho ko ari umuyobozi w’Ishami ry’Inyeshyamba zitwa Gumino, izi zikaba zigizwe n’abafite inkomoko mu Rwanda ndetse n’Abanyamulenge.

Chimpreports ivuga ko Gumino ari inshuti z’akadasohoka ku butegetsi bw’u Burundi ariko ikaba yanga urunuka u Rwanda.

Nyamusabara aragabwaho ibitero mu gihe afatwa nk’intwari  ku Banyamulenge.

Izi nyeshyamba ziramutse zifashe iki kibuga cy’indege byaba ari ubutumwa kuri Leta ya Bujumbura iyobowe na Pierre Nkurunziza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Leta ya Felix Tshisekedi ntacyo irakora ngo iki kibuga cy’indege kitajya mu maboko y’inyeshyamba mu gihe Uburundi nabwo butaragira icyo bukora kuri izi nyeshyamba zikomeje kuyogoza aka gace.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *