Abaturage bo mu gace ka Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batangaza ko bafite impungenge z’umutekano wabo, kubera inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zihabarizwa.
Impungenge abaturage bafite zatangajwe na Depite Koko Cirimwami wo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uvugira teritwari ya Kalehe/ Buzi, aho avuga ko izi nyeshyamba zinacukura amabuye y’agaciro muri ako gace zimazemo imyaka isaga 20.
Mu nama rusange y’Intara, uyu mudepite wavuze mu izina ry’abaturage ahagarariye, yasobanuye ko bahangayitse cyane. Ati “ Ni impungenge ku baturage bose b’i Kalehe kuko bari (FDLR) i Bunyakiri na Lumbishi, muri gurupoma ya Buzi”.
Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd kibitangaza, Depite Koko yakomeje agira ati “Tugaragaje ko bahari kubera ko abaturage bari mu nzira yo guhunga kubera FDLR. Babyaza umusaruro imirima y’abaturage bacukuramo amabuye y’agaciro mu misozi miremire ya Kalehe”.
Amabuye y’agaciro izi nyeshyamba zicukuru muri aka gace ngo ni zahabu, Coltan na gasegereti. Izi nyeshyamba ngo zikaba ziyacukuye muri ako gace mu gihe gisaga imyaka 20 cyane cyane muri Kivu zombi.


