Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, agiye kwegura

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yatangaje ko kuwa 07 Kamena azava ku buyobozi bw’ishyaka ry’abatsimbarara ku mahame, mu rwego rwo gutanga umwanya wo hagenwe undi Minisitiri w’Intebe.

Mu itangazo ryuzuye amarangamutima yavugiye kuri Downing Street, Theresa May yatangaje ko yakoze ibyo ashoboye akubaha ibyavuye muri referandumu y’Ubumwe bw’u Burayi mu 2016 nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Yongeyeho ko azakomeza kwicuza ko atabashije gukura u Bwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ariko ngo “ Minisitiri w’Intebe mushya ni inyungu nziza ku gihugu ,”

2731

May yavuze ko azakomeza imirimo ya Minisitiri w’Intebe ubwo ishyaka rye rizaba rishaka uzamusimbura. Biteganyijwe ko azegura ku buyobozi bw’Aba-conservateurs kuwa 07 Kamena, hakazakurikiraho gushaka uzamusimbura mu cyumweru kizakurikira.

Mu marangamutima menshi akaba yasoje ijambo rye agira ati: “ nzahita nva vuba ku kazi kari icyubahiro mu buzima bwanjye kukabaho .” Yongeyeho ko ari we wabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’umugore mu Bwongereza ariko yizeye ko atari we wa nyuma.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *