Depite Frank Habineza uyoboye itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Imibereho y’Abaturage mu Nteko Nshingamategeko, umutwe w’Abadepite, basuye Akarere ka Rwamagana, avuga ko bidakwiye ko umukoresha akoresha umukozi hadakurikijwe itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
Iri tsinda ry’abadepite ryasuye aka karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, hagamijwe kureba uko imirimo ihangwa n’iyubahirizwa ry’itegeko rishya ry’umurimo.
Iri tsinda ry’Abadepite kandi ryari rigamije no kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya NEP-Kora Wigire igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo cyane cyane ku rubyiruko n’abagore mu rwego rwo kwiteza imbere.
Mu kiganiro bagiranye na komite nyobozi y’akarere, abahagarariye Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), abafite imicungire y’abakozi mu nshingano n’abayobozi b’imirenge yose, Hon. Habineza wari uyoboye iri tsinda yabibukije ko buri wese ufite aho ahuriye n’akazi arebwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
Yagize ati “Mu karere kanyu mufitemo n’abikorera bafite abo bakoresha. Hari abubahiriza itegeko ry’umurimo ariko hari n’abakozi muganira ugasanga akoze nk’imyaka ibiri adahabwa ikiruhuko. Itegeko rigenga umurimo riba rigomba kubahirizwa kuri bose”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mudaheranwa Regis, avuga ko aka karere kashyize imbaraga mu byatuma abaturage bako bose babona akazi gahoraho.
Yagize ati “Mu Karere ka Rwamagana, twashyize imbaraga mu gukora ibyatuma abaturage bacu babona akazi gahoraho, dushyigikira n’abatishoboye kugira ngo babone akazi bakora kabateza imbere”.
Kuri ubu itegeko rigenderwaho ni itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, ryasohotse mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 06/09/2018, rikaba ryaragiyeho risimbura itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda. Iri tegeko rinarengera n’abakora imirimo badafite amasezerano yanditse.



