Ingengabitekerezo ya jenoside igagaragara mu byiciro bitatu. Mbere ya Jenoside irangwa no gutegura umugambi wo kwica abantu bari mu cyiciro runaka, hanyuma uwo mugambi ukigishwa, ugakwirakwizwa hakoreshejwe amashuri, ubuyobozi bwâinzego zose za Leta, ubushakashatsi, amadini, Imitwe ya Politiki, amashyirahamwe, imiryango itari iya Leta, ibihugu byâamahanga nâitangazamakuru. ibyo ni bimwe mu byavuzwe n’Umuyobozi wa CNLG, Dr. Jean Damascene Bizimana, mu ijambo ryo gutangiza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.
Soma ijambo ryose
Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yâ u Rwanda na Madamu;
Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya na Madamu;
Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika kuba mumpaye uyu mwanya kugira ngo ntange ikiganiro kibanda ku murongo ngenderwaho mwaduhaye wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ugira uti: â TWIBUKE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI TURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE .â
Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, uko amateka yâisi abigaragaza, nta Jenoside ishobora kubaho iyo idashingiye ku ngengabitekerezo yayo ibanza kwigishwa, igacengezwa mu baturage bamwe, kandi igashyigikirwa na Leta na bimwe mu bihugu byâamahanga.
Ingengabitekerezo ya Jenoside twayisobanura nkâurusobe rwâibitekerezo bigaragarira mu myifatire, mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho nâibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, ubwenegihugu, idini cyangwa ibara ryâuruhu.
Iyi ngengabitekerezo niyo ibyara ubwicanyi bwa Jenoside, aribwo bwicanyi ndengakamere burenze ubundi bwose. Ingengabitekerezo ya jenoside igagaragara mu byiciro bitatu. Mbere ya Jenoside irangwa no gutegura umugambi wo kwica abantu bari mu cyiciro runaka, hanyuma uwo mugambi ukigishwa, ugakwirakwizwa hakoreshejwe amashuri, ubuyobozi bwâinzego zose za Leta, ubushakashatsi, amadini, Imitwe ya Politiki, amashyirahamwe, imiryango itari iya Leta, ibihugu byâamahanga nâitangazamakuru.
Icya kabiri nuko mu gihe Jenoside itangiye gushyirwa mu bikorwa, ibyo byiciro byose maze kuvuga bigira uruhare mu kuyikora. Icya gatatu nuko iyo Jenoside irangiye, nuko ibi byiciro byose maze kuvuga bigira uruhare rukomeye mu kuyipfobya no kuyihakana. Ni nayo mpamvu mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ari ngombwa kwifashisha ibi byiciro byose kugira ngo ishobore gucika burundu.
Iyo twinjiye mu mateka yâu Rwanda dusanga Ingengabitekerezo ya Jenoside yaratangiye kubutegetsi bwâAbabiligi, ubwo hadutse ibitekerezo byo kurebera Abanyarwanda mu ndorerwamo yâamoko bizanywe nâAbakoloni, abapadiri bera nâabashakashatsi bavaga Iburayi, ahari higanje ibitekerezo byemezaga ko umuzungu asumba umwirabura.
Icyo gihe mu Rwanda, igitekerezo ibindi byagendeyeho bizanywe nâAbakoloni ngo nuko Abanyarwanda barimo amoko atandukanye kandi adakomoka hamwe; Abakoloni bakaba barabigaragaje bandika amoko mu ndangamuntu zâAbanyarwanda mu mwaka wa 1932. Iyo ngengabitekerezo yakomeje gukura ubwo mu myaka ya 1926-1930 Abakoloni bakoze ivugururwa ryâubutegetsi maze abatware bâAbahutu basimbuzwa Abatutsi.
Muri 1930, nibwo Ababiligi bujuje Gereza nkuru ya Kigali, bakaba barayubatse nkâiterabwoba bashakaga gushyira ku bantu bashoboraga kwamagana izo gahunda zabo zatanyaga Abanyarwanda. Iki kintu ntigikunze kuvugwa cyane nyamara ni kimwe mu bikoresho byakoreshejwe mu iterabwoba ryâAbakoloni.
Iyo ngengabitekerezo ishingiye ku moko yahindutse ingengabitekerezo ya Jenoside guhera mu mwaka wa 1957 aho Abahutu 9 bize mu Iseminari bishyize hamwe bakandikira ubutegetsi bwâAbabiligi ko barambiwe ingoma ntutsi nâigitugu cyayo. Abakoloni bâAbabiligi bashyigikiye iyo propagande maze muri 1959 Abatutsi baricwa, baratwikirwa, barasahurwa, abandi bameneshwa mu gihugu bahungira mu mahanga.
Iryo yicwa ryâAbatutsi ryabaye mu kwezi kwa Ugushyingo 1959 ryabanjirijwe nâinyandiko zamamaza urwango na za disikuru zâabanyapolitiki zuzuyemo ingengabitekerezo yikoma Abatutsi kandi zihamagarira kubica. Uburyo bwakoreshejwe mu gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside muri iyo myaka ni amashyaka ya politiki yubakiye ku ivangurabwoko nka PARMEHUTU na APROSOMA; aya mashyaka akaba yarashinze nâitangazamakuru ryayo nka JYAMBERE nâIJWI RYA RUBANDA RUGUFI byamamazaga ingengabitekerezo yâurwango nâubwicanyi. Ibi byose bikaba byarahabwaga umugisha nâAbakoloni na bamwe mu Bihaye Imana bâAbazungu.
Aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, ku itariki ya 01/07/1962 kugeza muri nyakanga 1994, ubutegetsi bwâishyaka rya PARMEHUTU buyobowe na KAYIBANDA, nâirya MRND ryari riyobowe na Jenerali Yuvenali HABYARIMANA, aho gukosora amateka mabi yasizwe nâAbakoloni, ahubwo bwaranzwe no guha ifumbire ya ngengabitekerezo yazanywe nâAbakoloni, bimakaza politiki yâamacakubiri nâurwango ku Batutsi ari nako babakandamiza babavutsa igihugu, amashuri nâimirimo.
Nakwibutsa, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, ko muri 1990, FPR-INKOTANYI itangiza urugamba mwari muyoboye rwo kubohora Igihugu, u Rwanda rwari igihugu cya mbere muri Afurika cyari gifite umubare munini wâimpunzi; kandi muri Afurika yose icyo gihe izo mpunzi nizo zari zimaze imyaka myinshi mu buhungiro. Muri 1990, impunzi zâAbanyarwanda zari zimaze imyaka 31 mu buhungiro zarimwe uburenganzira bwose ku gihugu cyabo. Icyo nacyo ni ikindi kimenyetso gikomeye kiranga ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarokamye u Rwanda, ishingiye ku kwima umuntu uburenganzira ku gihugu cye azizwa icyo aricyo.
Muri make, ingengabitekerezo yaranze ubutegetsi bwâ u Rwanda bwasimbuye Abakoloni mu Rwanda ni iyo gushyira imbere UBWOKO bumwe, nta kwita ku BANYARWANDA bose nkâabasangirangendo bahujwe nâigihugu kimwe. Ku butegetsi bwa HABYARIMANA bwo iyi ngengabitekerezo yafashe indi ntera yo guha uburenganzira busumbye ubwâabandi Banyarwanda AKARERE yakomokagamo we na bamwe mu byegera bye, aho Perefegitura ebyiri gusa, Gisenyi na Ruhengeri zihariraga 65% zâimyanya mu mashuri no mu mirimo babyita iringaniza ryâAkarere.
Iyi ngengabitekerezo mbi ishingiye ku moko no ku Karere niyo yaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubwo abategetsi babi bategekaga u Rwanda, aho kwemera ishyirwa mu bikorwa ryâamasezerano yâamahoro yashyiriweho umukono Arusha mu gihugu cyâAbavandimwe cya Tanzaniya ku wa 04/08/1993, bwahisemo inzira mbi yo gutegura umugambi wo kumaraho Abatutsi.
Uwo mugambi bawushyize mu bikorwa bitwaje ihanuka ryâindege yâuwari umukuru wâigihugu ryabaye ku itariki 06/04/1994, nubwo uwo mugambi wari warateguwe kera ndetse na Perezida Habyarimana ubwe abigizemo uruhare, hamwe nâibyegera bye.
Nakwibutsa ko gukora lisiti zâAbatutsi bazicwa, gutoza Interahamwe no kuziha imyitozo, guha abaturage intwaro ngo bazice bagenzi babo, nâibindi bikorwa byabanjirije Jenoside, byose byateguwe Habyarimana ari ku butegetsi. Gushaka rero kubeshya ko Jenoside yatewe nâihanuka ryâindege ni amatakirangoyi akwirakwizwa nâabakoze Jenoside bakaba bafite ikimwaro nâumujinya ko batsinzwe.
Ubushakashatsi bwakozwe ku ihanuka ryâiyo ndege, bwaba ubwakozwe nâimpuguke zâAbanyarwanda bugatangazwa muri 2010, bwaba ubwakozwe nâimpuguke zâAbongereza bo muri Cranfield University, bwaba ubwakozwe nâimpuguke zazanywe nâUmucamanza wâUmufransa Marc TREVIDIC muri 2012, bwose bwahurije ko ihanuka ryâindege ya Perezida HABYARIMANA ryaturutse ku masasu yayirashweho aturutse mu kigo cya gisilikare cya Kanombe cyagenzurwaga nâingabo zâu Rwanda za Leta yâicyo gihe, kikaba cyarabagamo Imitwe ikomeye yâingabo za Leta ya Habyarimana.
Nongere nibutse, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, ko uwari Minisitiri wâIntebe wa Guverinoma yakoze Jenoside muri 1994, Jean KAMBANDA, yemeye imbere yâUrukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha muri Tanzaniya, ku itariki 02/09/1998, ko Guverinoma yari ayoboye ariyo yateguye umugambi wo kumaraho Abatutsi ndetse itanga imyitozo nâibikoresho bya gisilikare kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa.
Kugira ngo dushobore kumva neza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashingiye ku ngengabitekerezo yari yaracengejwe mu Banyarwanda, kimwe mu bimenyetso bibigaragaza ni uburyo yitabiriwe nâabantu benshi kandi igakorwa mu gihe gito, ikanahitana abantu benshi. Umubare wâabishwe muri 1994 washoboye kumenyekana mu bushakashatsi bwakoreshejwe muri 2002 na Minisiteri yâubutegetsi bwâIgihugu ni abantu 1.074.017. Iyo dusesenguye iyo mibare dusanga buri munsi haricwaga Abatutsi ibihumbi cumi na mirongo irindwi na bane (10.074); naho buri saha hakicwa abantu igihumbi na mirongo irindwi na bane (1074).
Imibare yavuye mu Nkiko Gacaca yerekana ko ibyaha byahamye abantu miliyoni imwe, ibihumbi magana atandatu mirongo irindwi nâumunani na magana atandatu na mirongo irindwi na babiri (1.678.672) kuri miliyoni 3.400.000 bari bujuje imyaka yâubukure muri 1994, ni ukuvuga abari barengeje imyaka 18. Ubwo bwitabire bukabije bwo gukora Jenoside ni imwe mu mpamvu zatumye bishoboka kwica abantu barenze miliyoni mu mezi 3.
Ikindi cyerekanye ko ubukangurambaga bwa Jenoside bwari bwaracengeye mu bantu ni ubugome ndengakamere bwakoreshejwe mu kwica Abatutsi nko gufata abantu bakabotsa, gukubita imitwe yâimpinja ku nkuta zâinzu, guhamba abantu ari bazima nâibindi bikorwa biteye isoni nâagahinda. Ubu bugome ni kimwe mu bimenyetso byerekana uburemere nâimiterere nyayo yâingengabitekerezo ya Jenoside, bukanerekana, imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kuyirandura.
Ibi ariko nta mpungenge bigomba kudutera kubera amahitamo, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, mwatoje ABANYARWANDA guhera muri 1994 yo kureka icyabatanyaga, bagahitamo kuba UMWE, bakiyumva bose nkâAbanyarwanda, basangiye igihugu, bahuriye ku buvandimwe, bahuriye ku muco no ku ndangagaciro zimwe. Iki cyerekezo mwaduhaye kiriho kiratanga umusaruro mwiza cyane.
Mbahe ingero ebyiri: Ubushakashatsi bwakozwe na Komiyo yâUbumwe nâUbwiyunge mu Kwakira 2010 bwerekanye ko abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 83% basabye imbabazi, bemera uruhare rwabo, bagaragaza ko bashyigikiye gahunda zose zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ku ruhande rwâabiciwe, 85% bagaragaje ko bagize ubutwari bwo kwiyunga nâababahekuye nubwo ari amahitamo atoroshye, ariko abacitse ku icumu rya Jenoside babigezeho kuri icyo kigero. Abacitse ku icumu rya Jenoside bari ku isonga yâabemera kandi bagakurikiza gahunda zose za Leta.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo yâIgihugu yo kurwanya Jenoside muri 2015, bwerekanye ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye igabanuka kuva muri 1995 kugera ubu ku gipimo cya 83.9%. Aho ingengabitekerezo isigaye ni hake, ku gipimo kiri hasi ya 10%. Nta washidikanya ko uku kugabanuka kwâingengabitekerezo ya Jenoside bishingiye kuri gahunda nziza za Leta zigera ku banyarwanda bose, harimo ihame u Rwanda ryâubumwe bwâabanyarwanda no guharanira inyungu zâu Rwanda nâAbanyarwanda.
Ikibazo kinini aho giherereye ni hamwe na hamwe mu bihugu byo mu Karere dutuyemo ahahungiye benshi mu bakoze Jenoside bakaba baragiye bashinga imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane uwa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uwo mutwe kimwe nâindi bihuje intego nka Rwanda National Congress, FDU-INKINGI nâindi nkayo bakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere no mu bihugu bya kure bafashijwe na bamwe mu Banyamahanga babifitemo inyungu za politiki.
Aha niho hakwiye ubufatanye nâamahanga mu gushyira imbaraga mu kurwanya iyi mitwe no kuyica intege muri gahunda yayo yo gukomeza gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere no gukomeza kwica no guhohotera abaturage bâAbasivile.
Ikibazo nuko hari abayobozi bo mu Karere no mu bihugu bya kure bagiye bagaragaza ko bashyigikiye iyi mitwe igendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse bamwe bakanerura bagasaba u Rwanda ko rwashyikirana nâabo bicanyi mu buryo bwa politiki. Hari nâibihugu duturanye nka Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse nâUburundi bikomeje guha urubuga abo bantu, kubakoresha no kubashyigikira. Nyamara hagati ya 2003 na 2014, Umuryango wâAbaibumbye wafashe ibyenmezo birenga 10 bisaba amahanga guha akato FDLR no gufatanya kuyirandura. Kugeza ubu ibi ntibirakorwa.
Iyi mikorere ya bimwe mu bihugu byâamahanga yo gushyigikira FDLR inyuranyije cyane cyane nâamahame mpuzamahanga yo kurengera uburenganzira bwa muntu. Inyuranyije kandi nâibyemezo bitari bike byafashwe nâUmuryango wâAbibumbye nâibyafashwe nâAfurika Yunze Ubumwe bibuza ibihugu byose guha ubufasha ubwo aribwo bwose abarwanyi ba FDLR. Gufatanya nâaba barwanyi no kubaha urubuga rwa politiki ubwabyo ni ubufatanyacyaha mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu bindi bikorwa byâubwicanyi biranga abo barwanyi barimo benshi bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994.
Icyakora ntitwabura gushima igihugu cyâUbudage kuba muri cyararaciriye imanza bamwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, Ignace MURWANASHYAKA na Straton MUSONI baba muri icyo gihugu bagakatirwa igifungo cyâimyaka 13 na 8 muri 2015 kubera uruhare rwabo mu bikorwa byâubwicanyi bukorwa na FDLR muri Kongo, harimo no gufata abana bato bakabashyira mu mitwe yitwaje intwaro, bagashorwa mu bwicanyi kandi bagombye kuba bari mu gihugu cyabo no mu mashuri.
Ni ngombwa ko nâibindi bihugu bikurikiza uru rugero, ndetse ibihugu, cyane cyane ibyo mu Karere, bigashyiraho amategeko ahana icyaha cyâingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo abayikwiza nâabakora ubwicanyi buyishingiyeho bashobore gufatwa no gushyikirizwa ubutabera. Iyi izaba ari inzira ikomeye yo guhashya ikwirakwizwa ryâingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere kâIbiyaga Bigari nâibyâAfurika yâIburasirazuba ndetse no mu mahanga ya kure.
Mu mahanga ya kure naho hari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kuhashinga imizi, tukayisanga cyane cyane mu ipfobya nâihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikorwa na bamwe mu Banyapolitiki bo mu bihugu bifitanye isano nâamateka mabi yaranze u Rwanda, barimo abayagizemo uruhare. Mu gihugu cyâUbufaransa ni hamwe mu hakomeje kugaragara ibikorwa byo kwanga guhana abanyarwanda bakoze Jenoside bagahungira muri icyo gihugu.
Ubufaransa bwabanje kwanga kuboherereza ubutabera bwâu Rwanda bwitwaza ko ngo icyaha cya Jenoside kitahanirwaga mu Rwanda muri 1994, ko ngo rero bidashoboka kwohereza abantu gucibwa imanza hashingiwe ku mategeko yagiyeho nyuma yâikorwa ryâicyo cyaha cya Jenoside. Nyamara, ibyo binyuranyije nâukuri kuko niba koko Ubufaransa bwemera ko uwakoze Jenoside muri 1994 mu Rwanda atagomba gucibwa urubanza hashingiwe ku itegeko ryagiyeho nyuma ya Jenoside, twakwibaza impamvu mu kwezi kwa 11 muri 1994 bwatoye icyemezo cyâumuryango wâAbibumbye gushyiraho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiweho u Rwanda, kandi urwo Rukiko narwo rwarashyizweho nyuma ya Jenoside. Uru ni urugero rwerekana ubushake buke bwâicyo gihugu bwo kugendera ku mahame yâamahoro nâubutabera iyo bireba ubuyobozi bwâ Rwanda rwâUbu.
Amasezerano mpuzamahanga yo ku wa 09/12/1948 yerekeranye nâicyaha cya Jenoside Ubufransa bwashyizeho umukono aha buri gihugu inshingano yo GUKUMIRA Jenoside mbere yuko iba no GUHANA abayikoze igihe kuyikumira bitashobotse.
Ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku ipfobya nâihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na none ikaba ituruka ku ifunwe rya bamwe mu Banyapolitiki yâabanyamahanga bagize uruhare muri Jenoside niyo yatumye ejo bundi ku itariki ya 01/04/2016 Alain JUPPE wahoze ari Minisitiri wâububanyi nâamahanga wâUbufaransa mu gihe Jenoside yakorwaga yerura akemeza ko kuvuga ukuri ku ruhare rwâigihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukugoreka amateka.
Icyiza cyâurwo rugamba rwâikinyoma Alain Juppe yashoje nuko Abanyarwanda benshi nâAbanyamahanga bazi ukuri banditse berekana ahubwo uruhare rwe nâurwâiguhugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urwo ruhare rukaba arirwo rutera abakoze Jenoside nâinshuti zabo guhora bahangayikishijwe no kubeshya amahanga ku miterere nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yewe na raporo yakozwe nâInteko Ishinga Amategeko yâUbufaransa muri 1998, yize ku ruhare rwâicyo gihugu mu mateka yâu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, yerekanye ko Leta yâUbufaransa nâingabo zayo bagize uruhare rukomeye mu gufasha Leta yâu Rwanda yateguye ikanshyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Raporo izwi ku izina rya Raporo QUILES yerekanye ko ingabo zâUbufransa zari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993 zagiye ku rugamba zitagombaga kuba zaragiyemo rwo kurwanya ingabo za FPR-INKOTANYI zarwaniraga uburenganzira bwazo.
Babyanditse batya: â Kuva mu Kwakira 1990 kugeza muri Werurwe Ubufaransa bwahamishije ingabo zabwo mu Rwanda, bukajya bunazongera iyo habaga hagaragaye ko ingabo za FPR zashoboraga gutsinda urugamba. Niko byagenze ubwo FPR yafataga Byumba muri Kamena 1992; ni nako byagenze ku itariki 08/02/1993 mu Ruhengeri. Ubufaransa icyo gihe ntibwashidikanyije guha ubufasha nâibikoresho bya gisilikare ingabo za Leta yâu Rwanda byabonekaga ko ziriho zitsindwa, kandi icyo gihe Leta yâu Rwanda nayo yarangwaga nâimikorere mibi kandi yaravanyweho icyizere nâamahanga.â
Abadepite bakomeje babaza abayobozi babo barimo Alain Juppe bati: â Bishoboka bite, hashingiwe kuri ibi bimenyetso, ko Ubufaransa bwafunze amaso bugakomeza gutanga intwaro kugeza ubwo bamwe mu basilikare babwo biyumvisha ko urugamba rwari mu Rwanda rwari ubwâUbufaransa, kandi ntacyo rwabarebagaho kuko rwakorerwaga mu gihugu cyâamahanga kandi cyigenga?â (biri kuri page 377 yâiyo Raporo).
Alain Juppe, mbere yo kugira undi agerekaho icyaha, yagombye kubanza kubaza abadepite bâigihugu cye kuko bari mu bagaragaje ku buryo bwumvikana, uruhare rwe nâurwâigihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu byâukuri ikibimutera, kimwe nâabandi batekereza nkawe ni ya ngengabitekerezo ya Jenoside twakomeje kuvuga irangwa nâipfobya nâihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera uruhare ayifitemo.
Nsoza Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, nkuko nagiye mbigaragaza, navuga ko uburyo icyaha cyâingengabitekerezo ya Jenoside cyigaragaza bumaze kumenyekana bihagije ku buryo gukomeza umurongo twafashe tuyobowe namwe wo kuyirwanya no kuyirandura burundu, haba mu gihugu no mu mahanga ari ikintu gishoboka. Hano mu Rwanda twarabishoboye kubera ko TWAHISEMO KUBA UMWE nkuko muhora mubidutoza, kandi iyo nzira twafashe ntabwo tuzayiteshukaho na rimwe, haba none, haba ejo nâejo bundi. Niwo murage twahisemo.
Icyo twiyemeje nuko gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside atari urugamba rwâumuntu umwe cyangwa rwâurwego rumwe, ahubwo ni urugamba rwa buri wese na buri rwego. Inzego zose ni ukuvuga inzego zâubuyobozi bwâibanze, inzego za Leta, ibigo bya Leta nâibyigenga, amadini, itangazamakuru, amashyirahamwe nâimiryango itari iya Leta, Imitwe ya politiki nâabaturage muri rusange, twese tugomba gufatanya tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twubaka u Rwanda.
Ubufatanye nâamahanga kandi nabwo burakenewe muri urwo rugamba akaba ariyo mpamvu twishimira politiki nziza yâu Rwanda yo kubana nâamahanga mu bwubahane no mu bworoherane kuko inzira ya diplomasi nayo ari ingenzi mu guhangana nâiki kibazo cyane cyane ku rwego rwâAkarere nâAfurika yose. Ubufatanye nâAkarere nâAfurika bizafasha kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka Afurika ifite amahoro, umutekano nâubukire.
Dukomeze twese kwihangana no gufatana mu mugongo kandi duhashya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.
Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika.
Murakoze.


