Imyanya 24 y'AKAZI mu Karere ka Rutsiro (Itariki ntarengwa: 15/04/2016)
Imyanya 24 y’AKAZI mu Karere ka Rutsiro, Rwanda – NTARENGWA: 15/04/2016 Kwigisha Icyongereza mu mashuri abanza (6); Kwigisha Imibare, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga biciriritse mu mashuri abanza (8); Kwigisha Amasomo y’Imbonezamubano mu mashuri abanza (4); Kwigisha Ubutabire mu mashuri yisumbuye (1); Kwigisha Ubugenge mu mashuri yisumbuye (1); Umuyobozi ushinzwe amasomo muri 12YBE (1); Kwigisha iby’Amazi, Ubwubatsi no […]
Ijambo ry’Imana: Abantu bose baramya antikristo bazacirwaho iteka
Abantu bose baramya antikristo bazacirwaho iteka, cyangwa se abahabwa ikimenyetso cye ku mubiri wabo kugira ngo bemererwe kugura cyangwa kugurisha. Marayika wundi wa gatatu akurikiraho, avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana, yiteguwe […]
Yemen: Ibyihebe bya Al Qaida byishe abasirikare 15
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata,nibwo abasirikare ba Al Qaida bahitanye abasirikare 15 bo muri Yemen babaguye gitumo , ubwo bari bari mu rugendo mu ntara ya Abyan muri Yemen. Amakuru agera kuri Reuters, avuga ko ibi byihebe ngo byahagaritse imodoka aba basirikare bari barimo babategeka kuyivamo baherako babamishamo amasasu […]
Burundi: Lt Col Darius Ikurakure yashyinguwe aho yarasiwe- REBA AMAFOTO
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2016, nibwo habaye umuhango wo gushyingura Lt Col Darius Ikurakure wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi akicirwa muri Etat Major. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Willy Nyamitwe umuvugizi wa Perezida Nkurunziza yatangaje ko ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma byabereye aho yarasiwe muri Etat major. Amakuru ava […]
Urutonde rw’ibihugu 10 bya Afurika byazengerejwe n’inzitane y’ibibazo
N’ubwo hari ibihugu byinshi byugarijwe n’ibibazo ariko ugasanga bigerageza kurwana no kubikemura mu maguru mashya, hari ibindi bihora byugarijwe n’urusobe rwabyo ku buryo bigoye kumenya niba bizabyikuramo, twavuga inzara,intambara,ibyorezo,… 1.Somalia Iki gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika, usanga buri wese akibazaho uburyo kizatekana kikaba mu mahoro nka bimwe mu bindi bihugu biherereye kuri uyu mugabane.Somalia […]
Imibiri y’abazize jenoside ishyinguwe muri kiliziya ya Ntarama igiye kwimurirwa mu mva nshya
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko gahunda yo kwimura imibiri y’abazize jenoside ishyinguwe mu kiziziya Ntarama igeze kure. Ibi ni ibyatangajwe na Umuganwa Marie Chantal, umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe imicungire y’urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, […]
Ese koko indege ya Habyarimana yarashwe n’abasirikare 2 b’Abafaransa?
Mu Rwanda abantu barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki ni kimwe mu gihe cyaranze amateka y’ikiremwamuntu kitazapfa kwibagirana. Igihugu cy’u Bufaransa cyakunze gutungwa urutoki gishinjwa kugira uruhare muri aya mahano ariko kugeza n’uyu munsi iki kibazo gikomeje guteza umwiryane hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Ese koko […]
Umusirikare wa Amerika wishe Osama Bin Laden yatawe muri yombi
Robert O’Neill w’imyaka 39 y’amavuko warashe amasasu yahitanye icyihebe Osama Bin Laden (2011) yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gutwara imodoka yasinze mu mujyi wa Montana atuyemo. Ahagana saa munani z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mata 2016, nibwo abantu bahamagaye polisi bayibwira ko hari umuntu wasinziriye yari atwaye imodoka, asinzirira mu […]
Koreya y'Amajyaruguru yagerageje imashini y'igisasu cya misile
Koreya y’Amajyaruguru ivuga ko yagerageje imashini igamije kurasa ibisasu bya misile hagati y’imigabane y’isi. Ibiro ntaramakuru bya KCNA byavuze ko iyi mashini nshya yagombye gufasha mu bushobozi bwo kurasa igisasu cy’ubumara (nuclear) ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru. Igerageza ryakorewe ku nkombe z’uburengerazuba ahantu habera amagerageza […]
Muhanga: Ubuyobozi bwijeje abaturage ko batazongera kwicwa na jenoside
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Betarice arahumuriza abaturage abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho mu gihugu. Ahereye ku mateka yaranze Akarere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abo mu Murenge wa Kibangu hafite umwihariko, Uwamaliya avuga ko nta munyarwanda uzongera kwicwa, kwica, no kwicana uko abishaka kubera ko hari […]
Bugesera: Uwarokotse Jenoside yashyingiranywe n'uwayikoze
N’ubwo babanje kutiyumvisha ko kwiyunga bishoboka, bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare batujwe hamwe mu Mudugudu w’Igiti cy’Umuvumu mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, bavuga ko kuvugisha ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga, byatumye biyunga, ubu bakaba babanye neza kugeza ubwo banashyingiranwa, bagatabarana, ndetse bakaba banahuriye ku bikorwa bibafasha kuzamurana mu iterambere. Umudugudu […]
Ingengabitekerezo ya jenoside isigaye hake ku gipimo kiri hasi ya 10% – CNLG
Ingengabitekerezo ya jenoside igagaragara mu byiciro bitatu. Mbere ya Jenoside irangwa no gutegura umugambi wo kwica abantu bari mu cyiciro runaka, hanyuma uwo mugambi ukigishwa, ugakwirakwizwa hakoreshejwe amashuri, ubuyobozi bw’inzego zose za Leta, ubushakashatsi, amadini, Imitwe ya Politiki, amashyirahamwe, imiryango itari iya Leta, ibihugu by’amahanga n’itangazamakuru. ibyo ni bimwe mu byavuzwe n’Umuyobozi wa CNLG, Dr. […]
RDC : Abarwanyi ba Mai Mai bigaruriye agace k'ingabo za FARDC.
Abarwanyi b’umutwe wa MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ RaĂ ÂŻa Mutomboki bo mu itsinda rya Mirage, kuva ku itariki ya 1 Mata 2016 bigaruriye uduce twahoze ari utwa FARDC duherereye i Bakonjo muri Territwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru. Abategetsi gakondo muri aka gace bavuga ko aba barwanyi bifatiye aka gace nyuma y’aho ingabo za FARDC zahungaga aka gace […]
CNLG iracyafite imbogamizi z’ubushobozi bwo kubika ibimenyetso bya jenoside
Kuri uyu wa gatanu tariki 8/4/2016, ishyirahamwe EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) rirwanya jenoside n’ivangura, ryasuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside. Abarigize bagera kuri 20, barimo abadepite, abayobozi b’imigi, abanyeshuri n’abashakashatsi, bakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène. Amaze kubaha ikaze, yababwiye uko Komisiyo ikora n’imiterere yayo, yibutsa n’inshingano […]
Ngoma: Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe
Mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abagabo 2, Twizeyimana Theoneste w’imyaka 37 na Hakizimana Tharcisse w’imyaka 26, bapakiye kuri moto amasashe bari bakuye Burundi apima ibiro 120. Bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Rwakandari, akagari ka Muzingira umurenge wa Mutendeli. Twizeyimana wemera icyaha […]