Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2016, nibwo habaye umuhango wo gushyingura Lt Col Darius Ikurakure wari umusirikare mu ngabo z’u Burundi akicirwa muri Etat Major.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Willy Nyamitwe umuvugizi wa Perezida Nkurunziza yatangaje ko ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma byabereye aho yarasiwe muri Etat major.

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Darius yashyinguwe nyuma y’impaka nyinshi zagiwe hibazwa aho azashyingurwa, biza kurangira byemejwe ko agomba gushyingurwa muri Etat major.



Ubwo yashyingurwaga, imihanda igana kuri cathédrale yari yafunzwe nta modoka ihanyura nk’uko byari byifashe ubwo basezeraga kuri Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe umwaka ushize.
Muri uwo muhango, hagaragaye abayobozi bakomeye b’u Burundi barimo Visi Perezida, Gaston Sindimwo ari nawe washyize indabo ku mva nk’uhagarariye Leta y’u Burundi.
Ku wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016, nibwo LT Col Ikurakure Darius yarashwe n’umusirikare na n’ubu utaramenyekana. Uyu mugabo akaba yiciwe muri Etat Majoro ubwo yari ahagaze ahagenewe kumanikwa amatangazo (tableau d’affichage).
Lieutenant Colonel Ikurakure Darius yahoze ayobora ikigo cya gisirikare cya Muzinda akaba yaravugwagaho kuba inyuma y’ubugizi bwa nabi bwagiye bukorerwa abaturage bigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya perezida Nkurunziza byanavugwaga kuri Gen Adolphe Nshimiyimana.
Darius Ikurakure abaye umusirikare w’u Burundi wa kabiri ushyinguwe muri Etat Majoro nyuma ya colonel firmin Sinzoyiheba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


