Imibiri y’abazize jenoside ishyinguwe muri kiliziya ya Ntarama igiye kwimurirwa mu mva nshya

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko gahunda yo kwimura imibiri y’abazize jenoside ishyinguwe mu kiziziya Ntarama igeze kure.
Ibi ni ibyatangajwe na Umuganwa Marie Chantal, umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe imicungire y’urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, ko imva 3 nshya zubatswe mu buryo bugezweho zizashyingurwamo iyo mibiri zararangiye ubu harimo gukorwa ubusitani buzajya bufasha abazajya basura uru rwibutso.
ntarama3
Ati: “ Kugeza ubu imva nshya zizashyingurwamo zararangiye, ubu harimo gutunganwa ubusitani bwiza kandi bugezweho buzajya bufasha abasura urwo rwibutso kuharuhukira ndetse banarushaho gusobanukirwa amateka y’ibyabereye aha” .
Bamwe mu bafite ababo bashyinguwemo bavuga uburyo batari banejeje n’aho bashyinguwe muri aya magambo: “Aho bari bashyinguye hari hashaje dugasanga hatabaha agaciro n’icyubahiro nk’abantu bacu, ariko aho bagiye gushyingurwa ni heza cyane, tukaba tubyishimiye cyane”.
“Ibi biratuma itangirika kuko wasangaga ijyamo ivumbi riva ku muhanda ariko aho igiye kwimurirwa nta vumbi zizajya riyijyaho”
ntarama2
Benshi mu batutsi bagiye bahungira muri iyi kiliziya ya Ntarama ngo bari bafite ikizere cy’ uko bahungiye mu nzu y’ Imana ko banashobora kuhakirira ariko si ko byagenze.
Batangiye kuhahungira kuri 7 Mata 1994, ngo bahamara icyumweru nta muntu ubakoraho ariko ku itariki ya 15 Mata nibwo ibitero byatangiye kubatera bibiciramo,….ubwo ingabo za FPR zahageraga ku itariki ya 15 Gicurasi 1994 nizo zabakijije.
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi isaga ibihumbi bitanu.
bwiza.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *