Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata,nibwo abasirikare ba Al Qaida bahitanye abasirikare 15 bo muri Yemen babaguye gitumo , ubwo bari bari mu rugendo mu ntara ya Abyan muri Yemen.
Amakuru agera kuri Reuters, avuga ko ibi byihebe ngo byahagaritse imodoka aba basirikare bari barimo babategeka kuyivamo baherako babamishamo amasasu 15 bahasiga ubuzima abandi 17 barakomereka.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinjwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) kuba inyuma ya bimwe muri ibi bitero.
Yaboneyeho kandi gutangaza ko niba USA n’ibindi bihugu bikomeye nka France, Ubwongereza bikomeje gutera ibisasu ku badafite aho bahurira n’ubwo bwicanyi, bigomba kuzirengera ingaruka z’intambara.
Ibyo byavuzwe nyuma yuko ngo yaba iherutse gutera Bombe mu isoko rigari ryo muri Yemen igahitana abana 25 abandi 47 bakaba intere.
Umunyamabanga wa USA, John Kerry we yatangaje ko adafite amakuru afatika y’icyo gisasu cyatewe ku butaka bwa Yemen maze araruca ararumira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com


