Bugesera: Uwarokotse Jenoside yashyingiranywe n'uwayikoze

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo babanje kutiyumvisha ko kwiyunga bishoboka, bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare batujwe hamwe mu Mudugudu w’Igiti cy’Umuvumu mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera, bavuga ko kuvugisha ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga, byatumye biyunga, ubu bakaba babanye neza kugeza ubwo banashyingiranwa, bagatabarana, ndetse bakaba banahuriye ku bikorwa bibafasha kuzamurana mu iterambere.
Umudugudu w’igiti cy’umuvumu, mu kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange, akarere ka Bugesera, utuwe n’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abayigizemo uruhare, ndetse n’abanyarwanda bari barahunze mu 1959 kubera politiki y’ivangura.

abaturage
Yaba abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bose babanye neza

Ni umudugudu batujwemo mu myaka 10 ishize, muri gahunda ya leta yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu kubanisha mu mahoro, abarokotse jenoside n’abayigizemo uruhare, nyuma yo kuvuga ukuri ku byabaye, gusaba imbabazi no kuzitanga.
Bigitangira impande zombi ntiziyumvishaga uburyo kwiyunga bishoboka, binyuze mu nyigisho z’umuryango w’ivugabutumwa ‘Preson Fellowship Rwanda’, ubuhamya bwa bamwe mu batuye umudugudu w’Igiti cy’Umuvumu, bugaragaza inzira banyuzemo n’uko bageze ku bwiyunge.
Radio 10 ivuga ko kwiyunga kw’abo baturage kunagaragazwa n’uko hari umuryango w’uwagize uruhare muri Jenoside washyingiranwe n’uw’uwayirokotse.
Bemeza ko mbere, imibereho yabo yari mibi cyane, kubera urwikekwe n’ubwoba bahoranaga, bigahoza abarokotse Jenoside mu gushaka kwihorera, ababahemukiye na bo ngo bari mu gushidikanya ko bababarirwa.
Gusa kuri ubu, yaba abarokotse n’ababahemukiye, bavuga ko babohotse mu mitima, bikabafasha no gufatanya mu iterambere.
Imiryango 54, ni yo ituye umududgudu w’Igiti cy’umuvumu, Unitwa uw’Ubumwe n’ubwiyunege mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera.
Umuryango ‘Prison Fellowship Rwanda’, wagize uruhare mu kubanisha iyo miryango, uvuga ko mu gihugu hari imidugudu nk’uyu itandatu, yatujwemo abarokotse jenoside n’abayigizemo uruhare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *