Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Betarice arahumuriza abaturage abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho mu gihugu.
Ahereye ku mateka yaranze Akarere ka Muhanga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, by’umwihariko abo mu Murenge wa Kibangu hafite umwihariko, Uwamaliya avuga ko nta munyarwanda uzongera kwicwa, kwica, no kwicana uko abishaka kubera ko hari ubuyobozi bwiza.
Kageruka Sylvestre wo mu Murenge wa Kibangu avuga ko kugeza ubu agituye mu nzu imeze nabi kuko nta sakaro ryiza afite kuva Jenoside yarangira, agira ati, “Jenoside irangiye twagize amahoro, abaturage bakagarura amategura harimo n’ayangiritse tugapfa gusakara na n’ubu turacyaba muri ayo mazu dukeneye inkunga yo kuyasana”.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga Rutsibuka Innocent avuga ko hakiri abarokotse Jenoside batagira amacumbi na mba, abatuye mu mazu yenda kubagwaho abandi batuye ahantu hateye inkeke ku buryo ubuzima bwabo bushobora kubura isaha ku isha.

Rutsibuka agira ati, “Hari abarokotse Jenoside batuye mu manegeka ku buryo umunota ku munota bashobora gutakaza ubuzima inkangu zikabagwaho”.
Usibye kutagira amacumbi Ibuka igaragaza ko hari n’ikibazo cy’abana barokotse babarirwa mu Magana barangije amashuri bamerewe nabi kubera kutagira akazi, ndetse n’abashonje kubera ko batarishyurwa imitungo yabo yangijwe muri Jenoside.
Rutsibuka avuga ko n’ubwo Akarere ka Muhanga kashyizeho imbaraga mu kurangiza imanza z’imitungo za Gacaca zirebana n’imitungo abantu hafi 200 bagifite kwinangira kwishyura cyangwa bakaba barabuze ubushobozi.
Kugeza ubu abantu hafi 700 bagombaga kwishyura umwaka ushize wa 2015, abagera kuri 500 bishyuye, abatarishyura bakaba ngo babangamiye iterambere ry’abarokotse.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko hari ingamba zafashwe kugira ngo abarokotse Jonoside bitabweho harimo no gufasha abakecuru n’abasaza b’inshike ariko ko hagikenewe no kwita ku batishoboye bandi bagaragara.
Avuga kandi ko hamaze gushyirwaho Konti yiswe icyizere, izajya ikusanyirizwaho inkunga muri iki gihe cyo kwibuka ikazifashishwa mu kwita ku batishoboye barokotse, ariko akanasaba abafite umutima w’Impuhwe gukomeza kwitanga bagirira neza abarokotse nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’Akarere ka Muhanga ivuga.
Uwamaliya avuga ko Umurenge wa Kibangu wanabereyemo Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 ari ho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe kuri Leta y’abatabazi, yatangiye imbunda bwa mbere ashishikariza abaturage kwikiza umwanzi ari we mutusti bavugaga.
Asaba kandi abaturage gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwitabira ibiganiro byo kwibuka kuko Muhanga ngo iza mu turere twa mbere ikigaragazamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


