Koreya y’Amajyaruguru ivuga ko yagerageje imashini igamije kurasa ibisasu bya misile hagati y’imigabane y’isi.
Ibiro ntaramakuru bya KCNA byavuze ko iyi mashini nshya yagombye gufasha mu bushobozi bwo kurasa igisasu cy’ubumara (nuclear) ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.
Igerageza ryakorewe ku nkombe z’uburengerazuba ahantu habera amagerageza y’ibisasu bya misile.
Ni igerageza ikoze vuba nyuma y’andi menshi yakozwe n’iki gihugu cyahawe akato.
Itangazamakuru rya leta rivuga ko perezida Kim Jong-un yahagararaiye iri gerageza igihe iki gisasu cyarekuraga ibishashi by’umuriro mu rusaku rukomeye cyane.
Nk’uko byanditswe, Bwana Kim yavuze ko ubu noneho igihugu “kizakumira amashitani yose ku isi arimo na Amerika mu rugero rw’aho dushobora kurasa”.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mark Toner, yavuze ko Koreya y’Amajyaruguru yagombye “kureka ibikorwa ndetse n’amagambo bihungabanya akarere ahubwo igafata intambwe zigamije kuzuza inshingano zayo mu kubahiriza amasezerano yayo mpuzamahanga.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


