Abakuru b’ibihugu batanu bamaze kwemeza ko bazajya gushyingura Etienne Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Imihango yo gushyingura Etienne Tshisekedi wa Mulumba izitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri batanu bo muri Afurika bamaze kubyemeza nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryavuye muri perezidansi kuri uyu wa gatatu rivuga.

Abakuru b’ibihugu bazajya gushyingura umubyeyi wa Perezida Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ni; Denis Sassou Nguesso, wa Congo-Brazaville uzaherekezwa n’umugore we n’abandi bayobozi, Joao Lourenco wa Angola na minisitiri we w’umutekano, Edgar Lungu wa Zambia, Faure Gnassingbe wa Togo, na Alpha Conde wa Guinea.

Etienne Tshisekedi yari umunyapolitiki warwanyije ubutegetsi igihe kirekire mbere yo kwitaba Imana ku itariki ya 01 Gashyantare 2017 aguye I Buruseli mu Bubiligi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Biteganyijwe ko umurambo we uzagezwa muri Congo kuri uyu wa kane, itariki 30 Gicurasi, imihango yo kumusezeraho ikaba izabera kuri stade des martyrs kuwa 31 Gicurasi no kuwa 01 Kamena ari bwo azashyingurwa.

Biteganyijwe ko uuyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyubahiro ku butegetsi bwa Mobutu, yarwanyaga igitugu cye, azashyingurwa I N’sele, ahashinzwe urwibutso rwe, mu nkengero z’umurwa mukuru, Kinshasa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *