Uburundi bwongeye kwangirwa kuba umunyamuryango wa SADC

Ubusabwe bw’u Burundi bwo kwinjira mu muryango w’ibihugu 16 byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) bwongeye guterwa utwatsi bitewe n’umutekano muke na demukarasi ikiri hasi. Inkuru ya BBC ikesha New Era yo muri Namibia ivuga ko umuyobozi w’uyu muryango akaba n’umukuru w’iki gihugu, Hage Geingob yatangaje ko uyu mutekano muke wo mu Burundi watewe n’imvururu […]

DR Congo: Leta ya kiyisilamu yarekuye 22 yari yarafashe bugwate

Umutwe wa Kiyisilamu (ISIS) warekuye abantu 22 wari warafashe bugwate kuwa Gatanu w’icyumweru gishize mu Mujyi witwa wa Samboko-Tchani Tchani. Umwe mu bayobozi bo mu gace ka Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Donat Kibwana yatangarije RFI Ishami ry’Igiswahili ko ISIS yarekuye aba baturage barimo 16 b’abagabo, bagabo batanu n’umwana muto w’umukobwa. Hari andi makuru […]

Ingabo z’u Bufaransa ntizizahora hano zirinze Afurika — Jean Yves Le Drian

Minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa, Jean Yves Le Drian kuri uyu wa kabiri yaburiye ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika abibuza kwiringira ko ingabo z’u Bufaransa zizahora muri aka karere zihanganye n’intagondwa z’Abayisilamu. Akarere ka Sahel kamaze igihe kugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe ifitanye isano n’umutwe wa Al Qaida n’umutwe wa Islamic State, ibintu ngo bigoye abafatanyabikorwa […]

Kigali/ Ruhango I: Kuva aho Perezida asuriye Mont Kigali umutekano warushijeho kunoga

Abaturage batuye kuri Mont Kigali biganjemo abo mu Mudugudu wa Ruhango I batangaje ko kuva Perezida Paul Kagame yasura aka gace mu buryo butunguranye muri Mutarama 2019, katangiye kurangwamo umutekano cyane. Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Ruhango  aho bakunze kwita ku Cyitabi bavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’ umutekano gishingiye ahanini ku bujura, […]

U Buhinde: Umuganga yiyahuye kubera bagenzi be

Abaganga batatu bo mu mujyi wa Mumbai bafunzwe bashinjwa gutoteza umuganga mugenzi wabo bikamugeza ku kwiyahura. Payal, umuganga w’imyaka 26 y’amavuko wavuraga ariko anigira kuba inzobere mu kuvura indwara z’abagore, yiyahuye ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa gatanu nyuma y’amezi atotezwa na bagenzi be kubera ubwoko bwe. Payal akomoka mu bwoko bwasigajwe inyuma mu […]

Abaturage bajujubijwe na FDLR barasaba u Rwanda na Congo kubatabara

Abaturage bo mu gace ka Kalehe muri Congo, nyuma yo kugaragaza ko babangamiwe no guturana n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda, bigaragambije basaba ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaganira biciye muri dipolomasi ariko izi nyeshyamba zigataha. Ikinyamakuru mediacongo gitangaza ko izi nyeshyamba zavuye i Masisi na Mwenga, muri Kivu y’Amajyaruguru, zigera […]

Abakuru b’ibihugu batanu bamaze kwemeza ko bazajya gushyingura Etienne Tshisekedi

Imihango yo gushyingura Etienne Tshisekedi wa Mulumba izitabirwa n’abakuru b’ibihugu bagera kuri batanu bo muri Afurika bamaze kubyemeza nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryavuye muri perezidansi kuri uyu wa gatatu rivuga. Abakuru b’ibihugu bazajya gushyingura umubyeyi wa Perezida Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ni; Denis Sassou Nguesso, wa Congo-Brazaville uzaherekezwa n’umugore we n’abandi bayobozi, […]

Rubavu: Uwitwa Innocent yahishuye ko hari abayobozi basangira inyama z’Imbwa

Umuturage wo mu Kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu witwa Turinimana Innocent   uzwi ku izina rya Kimada, avuga ko amaze imyaka 10 arya inyama z’Imbwa kandi ntizigire icyo zimutwara. Abaturanyi ba Innocent bazi neza ko inyama z’imbwa azirya, kubona itangazamakuru kuri bo nta kindi bahita batekereza, bahita biyumvisha ko rimushakaho amakuru, bityo […]

Amakipe 18 niyo azitabira CECAFA Kagame Cup i Kigali

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Zambia (Zesco United) na AS Vita Motema Pembe yo muri Congo, ni amwe mu makipe amaze kwemeza ko zizitabira irushanwa ry’umupira w’amaguru CECAFA Kagame Cup 2019. Ni irushanwa rizaba ku itariki ya 7-21 Nyakanga 2019, i Kigali. Mu kiganiro na Xinhua, umunyamabanga wa CECAFA, Nicholas Musonye yavuze ko gahunda zijyanye n’itegurwa […]

Nk’uko muyobowe neza, namwe nimuyobore neza ingo zanyu- Guv. Mufulukye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abaturage bo mu karere ka Rwamagana kurushaho kubana neza mu ngo zabo, birinda gukimbirana, kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Kagari ka Bicumbi,  umudugudu wa Bicumbi, Umurenge wa Mwurile, mu Karere ka Rwamagana, mu nteko […]

U Rwanda rwasabye Uganda kurubwira aho Abanyarwanda 2 baherutse gufatwa bafungiye

Guverinoma y’u Rwanda yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda isaba kumenya amakuru y’Abanyarwanda babiri baherutse gufatirwa mu Karere ka Rukiga, mu mpera z’icyumweru gishize, ngo guverinoma y’igihugu cyabo ibahe ubufasha buvuye muri ambasade. Abanyarwanda babiri batawe muri yombi ni; Habiyaremye Eric na Pierre Samvura, bafashwe n’abashinzwe umutekano ba Uganda bakuwe ku rusengero ruri Kamwezi bashinjwa […]

Real Madrid yahigitse Man. U ku rutonde rw'amakipe ahenze i Burayi

Real Madrid ubu ni yo kipe ihenze ya mbere ku mugabane w’i Burayi ikuyeho Manchester United yari ihamaze igihe. Manchester United yo yaje ku mwanya wa kabiri, Barà§a yajyaga ikubana na Real iza ku mwanya wa kane. Ubushize, aya makipe yombi yo muri Esipanye yanganyaga agaciro, yari ku mwanya wa kabiri. Real Madrid ifite agaciro […]

Nyamasheke: Imibiri isaga ibihumbi 15 y'Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba, mu Murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2019, nibwo rwashyinguwemo  imibiri 15.629 y’Abatutsi bazize Jenoside. Muri iyi mibiri yashinguwe mu cyubahiro harimo 13577 yari isanzwe ishyinguye mu rwibutso rushaje rwa Gashirabwoba rutari rwujuje ibisabwa, imibiri 675 yakuwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muyange mu […]

IBUKA irasaba ko hahuzwa ingufu mu gukemura ikibazo cy’imanza 149,209 zaciwe na Gacaca zitararangizwa

Umuryango IBUKa uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wasabye inzego z’ubutabera n’izindi guhuza imbaraga mu gukemura ikibazo cy’imanza za Gacaca zigera ku 149,209 z’abakoze Jenoside zitarangizwa bitavanwaho. Ibi byasabwe na Valèrie Mukabayire usanzwe ayobora AVEGA ariko akaba yari  yari intumwa ya IBUKA mu gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana b’Abatutsi bishwe […]

Abanyarwanda babiri birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma y’iyicarubozo

Abanyarwanda babiri Paul Muhirwa w’imyaka 36 na Emmanuel Mibungo w’imyaka 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gukorerwa iyicarubozo nk’uko babivuga. Aba bagabo banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba kandi ko bamaze igihe baba muri iki gihugu n’imiryango yabo. Muhirwa ubwo yageraga i Kigali yavuze ko amaze imyaka 10 aba muri Uganda kandi ko ajya […]

Umusifuzi yatsinze igitego aracyemeza

Mu Buholandi, ubwo amakipe ya Herkemase Boys na Hoek yakinaga kuri uyu wa gatandatu, umusifuzi yatsinze igitego atewe umupira, aracyemeza. Abakinnyi ba Herkemase Boys bari bazi ko iki gitego bari bamaze gutsindwa kitemezwa batunguwe ndetse bajya impaka n’umusifuzi. Keretse ko bari birengagije amategeko ya FIFA agenga umupira w’amaguru. Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, […]