Abaturage bo mu gace ka Kalehe muri Congo, nyuma yo kugaragaza ko babangamiwe no guturana n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda, bigaragambije basaba ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaganira biciye muri dipolomasi ariko izi nyeshyamba zigataha.
Ikinyamakuru mediacongo gitangaza ko izi nyeshyamba zavuye i Masisi na Mwenga, muri Kivu y’Amajyaruguru, zigera i Bunyakiri aho zicukura amabuye y’agaciro.
Perezida w’ihuriro Buuma Bw’Ebatembo, Xavier Mulirima Baricirongo yagize ati “Hashize ukwezi n’igice, aba banyarwanda bishyiriyeho itegeko ku misozi no mu mashyamba y’i Kalehe. Aba ba FDLR bacukura amabuye y’agaciro bakayajyana bitwaje intwaro mu duce bakambitsemo, ibi bikaba byarateje impungenge abaturage b’i Bunyakiri”.
Abaturage b’i Bunyakiri na Bukavu bishyize hamwe bandikira ubuyobozi bw’Intara bagira bati “Ubuyobozi bwa Congo bugire icyo bukora kirebana na Dipolomasi ku kibazo cy’inyeshyamba za FDLR kugira ngo zicyurwe (FDLR) mu gihugu ziturukamo cy’u Rwanda. Turasaba ko ubuyobozi bubikora vuba kugira ngo FDLR ituvire ku butaka. Ku buryo Guverinoma ikora ibishoboka byose vuba igacyura aba bantu bakajya iwabo”.
Inyeshyamba za FDLR zimaze imyaka igera muri 25 mu mashyamba ya Congo, ibyegeranyo bitandukanye by’imiryango mpuzamahanga bizishinja ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusahura, iterabwoba n’ibindi byaha bitandukanye zikorera ku butaka bwa Congo.


