IBUKA irasaba ko hahuzwa ingufu mu gukemura ikibazo cy’imanza 149,209 zaciwe na Gacaca zitararangizwa

Sangiza iyi nkuru

Umuryango IBUKa uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wasabye inzego z’ubutabera n’izindi guhuza imbaraga mu gukemura ikibazo cy’imanza za Gacaca zigera ku 149,209 z’abakoze Jenoside zitarangizwa bitavanwaho.

Ibi byasabwe na Valèrie Mukabayire usanzwe ayobora AVEGA ariko akaba yari  yari intumwa ya IBUKA mu gikorwa cyo kwibuka abagore n’abana b’Abatutsi bishwe muri Jenoside ahitwa ku Ibambiro muri Kibirizi.

Kugeza ubu mu Rwanda hose hari imanza 149,209 z’abakoze Jenoside zitararangizwa. Muri zo 93,690 hari ibintu zibura kugira ngo zibe zujuje ibisabwa ngo zirangizwe. Izujuje ibisabwa zaburanishijwe zikarangira ni  55,519.

Mu manza zose ziri mu Rwanda iziri mu Ntara y’Amajyepfo zingana na 28,581 bikayigira Intara ya kabiri Mu Rwanda irimo imanza za Jenoside zitararangizwa.

Yasabye abashinzwe gukurikirana ziriya manza kureba niba imbogamizi zituma zitatangizwa zitavanwaho.

Avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye ubutabera uko byagenda kose.

Yagize ati: “ Reka nkore ubuvugizi. Hakenewe kurangiza imanza cyane cyane iz’imitungo yangijwe muri Jenoside Ikindi kandi nkoraho ubuvugizi nk’uko IBUKA yabintumye ni uko abahamwe n’icyaha cya Jenoside bagakatirwa gukora igihano nsimburagifungo bagombye kugikora koko kuko hari abo tubona batagikora ahubwo bidegembya.”

Yasabye kandi ko ingoboka yajya igera ku barokotse ku gihe kugira ngo bitazasubiza inyuma gahunda yo kwiyubaka batangiye

Yasabye kandi abayobozi bo mu nzego z’ibanze  gucunga imitungo y’ababyeyi basigaye ari incike biswe Intwaza baba mu ngo zitwa Impinganzima kugira ngo imitungo yabo itigarurirwa n’abahasigaye barimo wenda n’ababahekuye.

Yavuze ko kuba abicanyi barahisemo kwica abagore n’abana bakabicira aho bise ku Ibambiro byerekana umugambi bari bafite wo kurimbura Abatutsi ntihazagire n’umwe usigara.

Ariko ashimira Inkotanyi zakoze ibyo zari zishoboye byose zirokora Abatutsi, zibasubiza ubuzima ubu bakaba biyubaka.

Umuhango wo kwibuka abiciwe ku Ibambiro wari witabiriwe n’abantu benshi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana, na Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, Donatila Mukabalisa wari umushyitsi mukuru.

I Kibirizi ku rusengero rwa ADEPR hiciwemo  abana n’abagore b’Abatutsi 454.

Aha i Kibirizi mu Karere ka Nyanza hiciwe abana barimo abahungu n’abakobwa hamwe n’abagore bari bahahungiye bahawe icyizere ko bazasubira iwabo amahoro ariko abicanyi babicira mu ishuri ryari aho babanje kubacuza utwo bari bafite no kubafata ku ngufu.

Imiryango yaburiye ababo hano ku Ibambiro, yasabye ko urusengero rwa ADEPR Bambiro rwiciwemo aba bagore n’abana rwahindurwamo urwibutso mu rwego rwo kurwanya ihakana rya Jenoside.

Janvier Forongo wari uhagarariye imiryango yaburiye ababo ku Bambiro yagize ati “turamutse tudafite urwibutso,amateka ya Jenoside muri kano gace aramutse atanditswe mu bitabo, nta bimenyetso twaba dufitebyo kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Perezidante Perezidante w’Inteko ishinga amategeko, Donatila Mukabalisa yavuze ko inteko ishinga amategeko na yo irimo irajwe ishinga no kugira ngo ibibazo by’imanza za Gacaca zitararangizwa bicyemuke kandi ko yasabye inzego bireba kubyinjiramo.

Yasabye urubyiruko gufatanyiriza hamwe bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayirwanya.

Yagize ati “Rubyiruko, nimwe bayobozi b’ejo hazaza b’iki gihugu, nimwe muzafata ibyemezo. Mufite ibyangombwa byose mukeneye kugira ngo mukomeze guteza imbere iki gihugu.

Mukomeze kubakira ku byagezweho, murwanye ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Yabasabye gukomeza kwitangira Igihugu kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina yavuze ko mu rwego rwo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ari ngombwakwigisha no  kwamagana ivangura biherewe mu muryango, ku ishuri n’igihugu muri rusange.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *