Mu Rwanda abantu barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’amezi atatu gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki ni kimwe mu gihe cyaranze amateka y’ikiremwamuntu kitazapfa kwibagirana. Igihugu cy’u Bufaransa cyakunze gutungwa urutoki gishinjwa kugira uruhare muri aya mahano ariko kugeza n’uyu munsi iki kibazo gikomeje guteza umwiryane hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Ese koko u Bufaransa burabeshyerwa? Dore ibimenyetso bizakomeza kubukurikirana kugeza bwemeye bugasaba imbabazi Abanyarwanda n’ikiremwamuntu ku Isi yose.
Wenda duhereye mu 1994, igihugu cy’u Bufaransa nicyo gihugu cyonyine cyemeye ku mugaragaro Guverinoma y’Abajenosideri yashinzwe ku munsi wakurikiye ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ndetse kikakira abahagarariye iyi guverinoma muri Elysee, kikanakomeza no kuyiha intwaro. Uku ni ukuri uwitwa Hubert Vedrine yakunze guhakana uko yabazwaga ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mu 1994.

Umwe mu banyamakuru wamubajije niba barakomeje guha intwaro guverinoma y’Abatabazi yahuye n’akaga amukangisha guhagarika ikiganiro bagiranaga, aho yamubwiye ko atagomba kumubaza ibibazo nk’ibyo kuko adashinzwe iperereza, ndetse atari na komiseri wa polisi.
Ibintu byose ariko byatangiye ku itariki 06 Mata 1994, ubu hashize imyaka 22. Muri iryo joro, indege yari itwaye perezida Juvenal Habyarimana yarashwe ibisasu bya missiles bibiri. Havuzwe ko inyeshyamba z’Abatutsi ari zo zarashe indege kubw’ibyo akaba ari zo mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikiyeho. Umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruiguierre yakoze iperereza rye nawe yanzura ko ari uko byagenze.
Mu 2007 ariko habonetse ibimenyetso bishya. Undi mucamanza, Marc Trevidic, wasimbuye Bruiguierre nawe yasubiyemo iperereza, ariko we noneho azana imyanzuro 2 ihabanye n’iy’umucamanza wamubanjirije, aho we yaje yemeza ko abahanuye indege atari FPR Inkotanyi yarwanyaga ubutegetsi bw’icyo gihe, ahubwo ari bamwe mu bantu bari begereye perezida Habyarimana. Uyu mwanzuro ukaba waraje ubangamira u Bufaransa kuko abantu bari baketsweho guhanura indege ya Habyarimana bahoze baterwa inkunga n’u Bufaransa na mbere ya jenoside aho n’ubundi ari bwo bwateraga inkunga igisirikare cya leta y’icyo gihe.
Iyi dosiye rero ikomeje guteza ikibazo kuko nyuma y’imyaka 22 hakomeje kugaragara ibintu bisa nko kugerageza guhisha no guhindura ukuri ku byabaye mu by’ukuri mu gihe cya jenoside.
Abanyamakuru, Catherine na Phillipe Lorsignol, bakoze ubushakashatsi bugaragaza neza ko u Bufaransa ibyo bukora byose buzi uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijoro ryo kuwa 06 Mata, perezida Juvenal Habyarimana agarutse mu Rwanda aho yari avuye mu mishyikirano y’amahoro yari akomeye, ikibazo yari afite ni ukumvisha intagondwa z’Abahutu zari mu butegetsi bwe gusangira ubutegetsi n’abo bitaga ba nyamucye b’Abatutsi. Kugirango uku gusangira ubutegetsi bigerweho, perezida Habyarimana yari amaze kwirengagiza ibyo yabwirwaga n’izo ntagondwa.
Isinya ry’amasezerano ryaratinze, biba ngombwa ko indege ya Habyarimana ihaguruka muri Tanzania nka saa moya z’ijoro. I Kigali, Umugore wa Perezida, Agatha Habyarimana, ngo yari ategereje umugabo we ko ataha ariko ngo [afite impungenge]. Yagiraga ati: “Saa kumi n’imwe zirageze, perezida ntaza,..Saa kumi n’ebyiri zirageze, perezida ntaza. Twagize impungenge twibaza impamvu ataraza.”
Hafi nka saa mbiri n’igice z’ijoro nibwo indege ya Habyarimana yaririmo irururuka igeze hajuru ya Kigali. Umuhungu we, Jean Luc Habyarimana, yari asohotse muri piscine. Yahise yumva urusaku rwa motel ya Falcon 50 ya se.
Yagize ati: “Nabwiye babyara banjye ko dutegereza gake ngo indege iduce hejuru, nk’uko urugo rwacu rwari mu nkengero z’aho indege zigwa”.
Ku kibuga cy’indege, abashinzwe kurinda perezida habyarimana nabo bari bamaze amasaha menshi bategereje ko perezida agaruka basa nk’abarambiwe.
Umwe mu bahoze mu mutwe ushinzwe kurinda Habyarimana (G.P.), Anastase Ntwarane wari ku kibuga cy’indege cya Kanombe yagize ati: “Twasaga nk’abari barambiwe.., hanyuma turahaguruka twumva ko tugiye nko gutaha.., hanyuma..indege ikiza.., igiye gusa nk’aho yerekeza ku kibuga neza, mbese twayibonaga nk’aho yatwegereye. Tuba tubonye ikintu gitukura, kizamuka kiyerekeza.”
Igisasu cya missile cya mbere cyari kimaze guhusha indege ya Habyarimana. Umugore wa Habyarimana yagize ati: “Twagiye kumva twumva..”Boum”, umutima wanjye urikanga”.
Igisasu cya kabiri, cyafashe indege iragenda igwa muri metero nke hafi y’urugo rwa Habyarimana iba ariho ishwanyukira. Abari bayirimo bose bahise bapfa, barimo perezida Juvenal Habyarimana, Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, uwari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (Ex. FAR), Gen. Deogratias Nsabimana, Uwari muganga wa Habyarima, Dr Akingeneye, ndetse n’Abafaransa batatu bari bashinzwe gutwara iyi ndege.
Mu minota yakurikiyeho, i Kigali Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi zikoresheje imihoro, maze uko iminsi igenda ubwicanyi bugenda bufata intera mu gihugu hose, aho mu mezi atatu gusa miliyoni isaga y’Abatutsi ndetse n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi, bari bishwe.
Ese ni nde warashe indege ya Habyarimana?
Kuva mu 1994 hagiye habaho kubeshya no kunyomozanya kwinshi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Dusubiye inyuma mu mateka u Rwanda rwari rutuwe n’ibyiciro bitatu by’abaturage bitewe n’ubutunzi babaga bafite, ari byo Abatutsi, Abahutu n’Abatwa. Icyo gihe u Rwanda rwari rumaze igihe ruyoborwa n’umwami w’Umututsi.
Mu mpera z’ikinyejana cya 19, abakoloni b’Abadage basimbuwe n’Ababiligi bagena ko Abahutu n’Abatutsi ari amoko abiri atareshya. Bavuze ko Abatutsi ari 10% bakaba ari ubwoko buzi ubwenge, bwubaha kandi buzi dipolomasi bukwiye kuyobora.
Naho Abahutu ngo ni 90%, bakaba abaturage b’aba Bantu baraho badafite icyo bashoboye.
Mu 1959, Abahutu bafashe ubutegetsi, Abatutsi bashyirwa ku ruhande, baricwa, abenshi bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Kenshi izi mpunzi z’Abatutsi zakomeje gusaba ubutegetsi bwariho gutaha mu gihugu cyazo, ariko ntihagire icyo bitanga.
Izi mpunzi rero zaje kwihuriza mu mutwe wa politiki, FPR- Inkotanyi, zishinga n’igisirikare, maze mu Ukwakira 1990 zigerageza gutaha mu Rwanda ku ngufu. Igihugu cy’u Bufaransa ariko ibi cyarabirwanyije gikoresheje igisirikare cyacyo. Impamvu ni uko perezida Francois Mitterand w’u Bufaransa,icyo gihe yumvaga kuza kwa FPR iturutse muri Uganda, igihugu gikoresha ururimi rw’Icyongereza, byari kuba ikibazo ku nyungu z’u Bufaransa muri Afurika.
Perezida w’u Bufaransa, yahise yohereza ingabo 314 mu Rwanda. Hagati y’1990 kugeza mu 1994, izi ngabo z’u Bufaransa zavanye igisirikare cy’u Rwanda icyo gihe ku basirikare 10,000 cyari gifite bagera ku basirikare 35,000, zibaha intwaro, zirabatoza, ndetse zinagira uruhare mu buyobozi bwazo.
Icyo gihe, Hubert Vedrine yari Umunyamabanga Mukuru muri perezidansi y’u Bufaransa, akaba yari umuntu wegereye perezida Mitterand cyane.
Hubert Vedrine yavuze ko Mitterand atari kwemera ko ubutegetsi buhinduka mu Rwanda ku ngufu afata icyemezo cyo kubibuza aho ngo yari afite inzira ebyiri, iya mbere, ngo yari ugufasha ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) kurinda imipaka y’u Rwanda kuko ngo icyo gihe zitari zibishoboye mu by’ukuri, hakaba n’inzira ngo ya politiki, aho ngo igisubizo kirambye cyari kumvisha Abahutu n’Abatutsi ko bagomba kubana.
Icyo gihe, Umujandarume w’Umufaransa, Paul Barril, yaje kumvisha leta ya Habyarimana ko hari byinshi yayifasha. Uyu mujandarume wahoze unakorera urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba muri perezidansi y’u Bufaransa kubwa Mitterand, yari yarigeze kuvugwa mu 1982 mu manyanga, aho yashinjwaga kwinjiza intwaro mu gace gatuwe n’Abanya Irlande babaga mu gace kamwe kitwa Vincenne ko muri Paris ashaka kubabeshyera ko bakora iterabwoba.

Nyuma y’aya mahano azwi nka Scandale des Irlandais de Vincenne, Paul barril yavuye muri Champs Elysee aragenda ashinga sosiyete yigenga ishinzwe umutekano. Icyo gihe yahise atangira gukorana n’abaperezida batandukanye bo muri Afurika n’Abarabu.
Uwahoze ari umuyobozi wa Barril mu shami rishinzwe kurwanya iterabwoba rizwi nka GIGN, avuga ko Paul Barril kuva kera yahoze ari umuntu udatinya kwishora mu manyanga.
Mu 1990, nibwo ngo mu ibanga rikomeye bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa ruzwi nka DGSE, Paul Barril yatangiye gukorana na guverinoma y’u Rwanda.
Umwe mu bantu bavuganaga nawe mu butegetsi bwa Habyarimana ni uwitwa Fabien Singaye wari umuntu wegereye perezida Habyarimana. Uyu Fabien Singaye byavugwaga ko ari Umunyambanga wa kabiri muri ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ariko mu by’ukuri ari umwe mu bagize Escadron de la mort yari ishinzwe guhiga abantu batavugaga rumwe n’ubutegetsi babaga mu Burayi, akaba yarahaga raporo Col. Elie Sagatwa wari chef de cabinet wa perezida Habyarimana.

Uyu Singaye wari inshuti ya Barril akaba yari umuntu w’intagondwa, aho ngo nyuma y’urupfu rwa Habyarimana mu nzu ye hasanzwe ubutumwa yari yohererejwe na Singaye atanga Abatutsi babaga mu Burayi.
Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzabagezaho ukuntu Paul Barril ari we winjije missiles zahanuye indege ya Habyarimana mu Rwanda n’ukuntu izo missiles zishobora kuba zararashwe n’abasirikare babiri b’u Bufaransa, nyuma agasanduku ko mu ndege ya Habyarimana kagahishwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com













