Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yababariye uwari umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN, Wim Vanhelleputte, ahita anategeka ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka kumukura ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira muri Uganda. Uyu akaba yari aherutse kwirukanwa mu nkubiri yanyuze muri MTN yasize yirukanishije abakozi bakuru b’Abanyamahanga barimo n’Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge.
Bwana Wim Vanhelleputte wirukanwe muri Gashyantare ashinjwa kubangamira umutekano wa Uganda, byitezwe ko asubira muri Uganda kuru uyu Kane mu ndege ya South African Airways.
Ibaruwa yavuye mu biro bya minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu yohererejwe Umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ikinyamakuru The East African cyaboneye kopi, itegeka ko uyu mugabo ukomoka mu Bubiligi akwiye kwemererwa gusubira I Kampala.
Gusubira muri Uganda gutunguranye kwa Vanhelleputte ngo gushobora gushyira abakuru b’inzego z’umutekano mu bibazo nyuma y’aho iperereza ritandukanye ryakozwe rimugize umwere.
Ibi kandi ngo biragaragaza gusubiza ibintu mu buryo hagati ya Uganda n’iki kigo cy’itumanaho cyo muri Afurika y’Epfo, abayobozi bacyo bakuru bagiye bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Hagatoi aho igitegereje abandi bayobozi ba MTN bari birukanwe, Umufaransa wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza, Olivier Prentout, Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura, wari ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza, n’Umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Elsa Muzzolini, ngo ntabwo kiramenyekana. Ni mu gihe ariko Vanhelleputte agomba gusubira mu mwanya we kugeza ubu wari utarashyirwamo undi muntu.


