Abakora umwuga wo kwinjiza no kwishyuza abagenzi mu modoka bitwa abakonvayeri bafite ubwoba bwo kubura akazi mu gihe hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyuza abagenzi, ariko abagenzi bo barasaba ko bashyirirwaho imashini zikoreshwa n’abagenzi mu kwishyura nk’izikoreshwa mu ngendo mu Mujyi wa Kigali .Abakora akazi ko kwishyuza abagenzi baganiriye na Bwiza.com muri Gare ya Kayonza na Gare ya Rwamagana bavuga ko bafite impungenge z’uko hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo bazabura akazi bakaba abashomeri.
Rutayisire Jean Damascene avuga ko akazi bakora kabafasha gutunga imiryango yabo ariko ko ubwo babwirwaga ko imodoka zitwara abagenzi mu ntara zizakoresha ikoranabuhanga mu kwishyuza byatumye bagira ubwoba bwo kubura akazi bakoraga kazajya gakorwa n’imashini bakozaho ikarita.
Yagize ati: “ Badukoresheje inama hano muri gare ya Rwamagana batubwira ko mu minsi iri imbere tugomba kwitega ko hazakorehwa amakarita bishyuza nkuko i Kigali bikorwa kuri twe byaduteye ubwoba kuko akazi twakoraga nigakorwa n’amamashini tuzaba tubaye abashomeri turasaba ko nibura baba baretse kuzana imashini nibura natwe tukabanza kwiyubaka tukabona na perimi ntituzabure akazi kadutunze .”
Bamwe mu baturage bavuga ko ikoranabuhanga nirikoreshwa rizaba rikemuye ibibazo by’amakimbirane akunze kuvugwa hagati y’abakonvayeri n’abagenzi .
Bazizane Christine twamusanze muri Gare ya Kayonza yemeza ko imikorere y’abakonvayeri ibangamira abaturage bakora ingendo zo mu ntara, agasanga ikarita itangiye gukoreshwa yaba igisubizo mu kunoza serivisi zihabwa abagenzi.
Yagize ati: “ Twebwe nk’abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga byadushimisha bitewe nuko hari abakonvayeri badutesha umutwe bitewe nuko usanga babuza umutekano abagenzi bitewe nuko bahindagura ibiciro uko bishakira ariko iyo urebye i Kigali umuntu akozaho ikarita kuburyo ntawushobora guhindura igiciro uko abishaka ariko hari igihe uva Kabuga ujya i Rwamagana bakaguca amafaranga 1000 kandi dusanzwe twishyura amafaranga 700 kandi iyo imodoka zabuze abagenzi ari benshi ujya mu modoka uzi igiciro gisanzwe ariko ugatungurwa nuko bakwishyuje menshi ,nk’abagenzi nibakoresha ikarita twabona serivisi nziza twabyishimira cyane .”
Â


