Gasabo: Abahungutse muri Tanzania bavuga ko barambiwe gutungwa na Leta

Sangiza iyi nkuru

Imiryango yahungutse muri Tanzania igatuzwa mu Murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ivuga ko barambiwe gukomeza gutungwa na Leta, bagasaba ko bafashwa ku buryo bajya bishakira imibereho.

Mu mwaka wa 2014, nibwo aba Banyarwanda batujwe mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Bweramvura, muri uyu murenge wa Jabana, muri iyi myaka itanu bahamaze Leta ibagenera ibiribwa birimo ibiro 10 by’akawunga na bitandatu by’ibishyimbo ariko bakaba bavuga ko barambiwe guhora bategeye amaboko Leta, bakifuza ko yabaremera ubushobozi bwo kwibeshaho.

Uyu ati “Gutegereza barampa barampa ya buri munsi na Leta turayigora, mu by’ukuri umwana aba akeneye kwambara natwe ni uko. Ese Leta izaguha ibyo urya, ibyo kwambara, amavuta yo kwisiga, inkweto,…. Ni ibibazo tuba tuyiteza, ariko dufite ako twikorera mu maboko yacu, pe ntitwakabaye tubagora”.

Mugenzi we ati “Turasaba ubufasha natwe bakaduha amikoro tukabasha kwibeshaho, kuko njyewe aho ndi ahangaha imbaraga ndazifite, buriya bagize nk’ikintu bampa nshobora kwibeshaho. Baducukije bakagira ikintu baduha twabishobora rwose, tekereza, guhora usabiriza nabyo ntabwo ari byiza”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangarije Flash Tv ko bugiye guhagarika inkunga bwageneraga iyi miryango ikabaho mu buzima nk’ubwo abandi Banyarwanda babayemo, gusa ngo batangiye kubategurira umushinga w’ubworozi bw’inkoko.

Meya wa Gasabo, Rwamurangwa Stiven ati “Nidukomeza kubagaburira tukarangizanya n’uyu mwaka, tukabacutsa, tukabaha n’umushinga w’ubworozi bw’inkoko kuko nizo zizana amafaranga vuba kandi utavunanye, imiryango nk’iriya itishoboye ntabwo tubaha za nkoko z’imishwi, tubaha zazindi zibura icyumweru ngo zitere, Reserve force irimo kudufasha kubaka ibibuti byazo vuba vuba,…”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko buri kwezi kabatakazaho asaga miliyoni 1,5 ndetse ko abize bafashijwe kubona akazi. Imiryango ibarirwa muri uyu mudugudu ikaba ibarirwa muri 48 ikaba igizwe n’abantu 178.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *