Umuhungu w’Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, Francis Karagire witwa Nicolas Karagire w’imyaka 18 yahanutse mu idirishya ahita apfa.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’Uburusiya ndetse no mu bindi bihugu nka BBC ya Bongereza bitangaza ko uyu mwana yahanutse mu idirishya ry’inzu yabanagamo n’ababyeyi be ahitwa Nakhimovskiy i Moscow.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr. Mujawamariya Jeanne D’Arc, yihanganishije umuryango wagize ibyago, avuga ko iyi mpanuka yabaye umwana ari wenyine mu rugo.
Ati “Nibyo, umwana wacu yitabye Imana aturutse kuri etaje ya 21.”
Umuntu uri mu Burusiya utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Bwiza.com ko ibi byabaye kuwa Gatatu hagati ya saa saba na saa munani z’igicamunsi.
Yatubwiye ko kugeza ubu bitaramenyekana niba hari uwaba yabigizemo uruhare ariko ubu iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye ibi byago.
Uyu avuga ko ubwo ibi byabaga nta mubyeyi n’umwe wa Nicolas wari mu rugo. Ubwo abapolisi bageraga mu rugo rwa Karagire, basanze hari icupa rya Vodka, imwe mu zizwi ho gusindisha bikomeye kuko ifite ikigero cy’ibisindisha kuri 40%,( alcolic volume). Iri cupa ryari rifunguye kandi hasigayemo inzoga nke.
Icyo abaturanyi bari bazi ku myitwarire ya Nicolas Karagire
Abaturanyi babwiye polisi mu minsi ibiri mbere y’ibi byago, uyu mwana yaje yasinze cyane ndetse ateza akaduruvayo ku muryango winjira mu nyubako umuryango we utuyemo. Abandi bantu batuye muri iyi nyubako babashaga kubyumva.
Bwiza.com yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe adutangariza ko aya makuru u Rwanda rwayamenye kandi ko nyakwigendera azashyingurwa mu Rwanda.
Ati ” Aya makuru y’akababaro yatugezeho. Azashyingurwa [Nicolas] azashyingurwa mu Rwanda.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu iperereza rirakomeje ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’urupfu rw’uyu mwana.


