Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n’umwana wananiye umubyeyi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda iburiye Abanyarwanda ibabuza gukomeza kugirira ingendo mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, kamwe mu dufite imirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, buvuga ko hari serivisi zimwe na zimwe zavuguruwe kugira ngo abaturage barusheho kuzibonera mu gihugu cyabo ariko ko abatana batabura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien avuga ko abaturage b’aka karere bahahiranaga n’abo muri Uganda, bakagirana ubucuti, imiryango igashyingiranwa n’ibindi ariko ko abaturage bakagombye kureba igihugu cyabo n’abandi icyabo.

Ati “Mu by’ukuri ntabwo navuga ko ari ibintu bidukomereye kuko ibyinshi ni ibyo twakemuye, birumvikana nk’abantu b’abaturanyi, akarere kacu ku mupaka ni abantu bahana imbibi, bagashyingiranwa, ni abantu bari babanye ariko burya icy’ingenzi ni abaturage kumenya igihugu cyabo n’abandi icyabo”.

Yakomeje avuga ko abaturage b’aka karere bafite ibyo bishimira bibafasha kurusha gukomeza kutagira agatima karehareha gashaka kujya kugira ibyo gakura muri Uganda.

Ati “Ikintu cyakabaye kitugora ni ukubona hari amaserivisi abaturanyi baba bafite twe tutayafite, ibyo rero nibyo twabanje gushakira ingamba kandi zihamye. Abaturage bacu kuba barajyaga mu Bugande, bajyaga kureba iki? Uvanyeho ibintu byo gushyingiranwa, uvanyeho kujya mu makwe! Ariko ikindi kintu cy’ingenzi cyatuma bambuka ni iki?

Ni ukujya kwivuza, ni ukujya gushaka ubuzima, abana biga, bajya gucuruza, nta mpamvu rero y’uko umuturage wacu yakwambuka twamuhaye serivisi, twamuhaye abaganga babiri muri buri kagari, ntabwo yakwambuka ajya kwiga iwacu ariho abana bashobora kwiga bakagira n’ibyumba byiza, tunongera n’umubare w’ibyumba”.

Avuga no ku bucuruzi mu kiganiro yagiranye na RBA, yagize ati “Nta kuntu bavuga ko barajya gucuruza i Bugande kandi twarabegereje ibicuruzwa byose. Ntabwo byoroshye cyane ariko ikintu gikomeye cyane ni ukubwira abantu impamvu y’icyo ushaka[…]

Ntabwo hashobora kubura uwatana agakora ibidakwiriye kuko no mu bana bawe, mu rugo rw’umuntu ashobora kubaho, ugatanga uburere, ariko hakavamo umwana, ukabona yatannye, natwe niko tugize abaturage bacu, tubabereye umubyeyi, turabakurikirana ariko icyo twishimira ni uko abenshi babyumva”.

Mu kwezi kwa Gatatu nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi  birukanwe ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Atangiza umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru mu Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko nta mpamvu Abanyarwanda bajya gushakira muri Uganda serivisi ziboneka mu Rwanda, kandi yerura ko igisubizo gishoboka ari uko Abanyarwanda birinda kujyayo mu gihe bakomeje gukorerwa ihohoterwa iyo bafatiweyo.

Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *