Urutonde rw’ibihugu 10 bya Afurika byazengerejwe n’inzitane y’ibibazo

Sangiza iyi nkuru

N’ubwo hari ibihugu byinshi byugarijwe n’ibibazo ariko ugasanga bigerageza kurwana no kubikemura mu maguru mashya, hari ibindi bihora byugarijwe n’urusobe rwabyo ku buryo bigoye kumenya niba bizabyikuramo, twavuga inzara,intambara,ibyorezo,…
1.Somalia

Kurtun Warey
Iki gihugu giherereye mu ihembe rya Afurika, usanga buri wese akibazaho uburyo kizatekana kikaba mu mahoro nka bimwe mu bindi bihugu biherereye kuri uyu mugabane.Somalia kuba ihora mu ntambara, kugarizwa n’inzara usanga ari bimwe mu bituma idashobora gutera imbere.
2.RD Congo
rdc
Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu bihoramo intambara, amakimbirane , imitwe y’inyeshyamba, ngo ahanini kuva Joseph Kabira yasimbura ku butegetsi nta mutuzo na mucye wigeze uranga icyo gihugu. Si ibyo gusa kuko ubukungu ibitse biri mu bituma ihorana umutekano muke.
3.Sudan
Sudan
Muri 2011 nibwo iki gihugu cyafatiwe Umwanzuro n’umuryango w’abibumbye wo kukigabanyamo ibihugu bibiri Sudan y’epfo n’iya ruguru nyuma yo guhora mu makimbirane ya hato na hato, ariko ntacyo byatanze kuko bihora bishinjanya kurema imitwe ya gisirikare igamije kurimburana.
Ibyo bituma hahora impunzi, inzara y’urudaca ku buryo bigoranye kwemeza ko bizikura muri aya makimbirane.
4.Tchad
TCHAD
Iki gihugu kuba gihana imbibi n’ibindi bihugu bikunze kugaragaramo intambara , nka Sudan, centrafrique, ni kimwe mu bituma ihura n’ibibazo by’urudaca dore ko no kuba yarakoronejwe n’u Bufaransa byayisize mu mazi abira.
5.Zimbabwe
zimbabwe
Kuva Mugabe yatangira kwirukana abazungu bari baratangiye gushora imari mu buhinzi byagize ingaruka muri Zimbabwe harimo ubwicanyi ndetse binateza guhungabana kw’ubukungu byanatumye ifaranga rita agaciro, kuba na Mugabe yanga kurekura ubutegetsi byatumye abaturage bamwinubi.
6.Central African Republic
Iki gihugu cyazahajwe n’ubukene kuva habaho intambara yashyamiranyije abakirisitu n’abasilamu, byanatumye umuryango w’abibumbye woherezayo ingabo mu rwego rwo gukumira izo ntambara z’urudaca, ndetse na ruswa yafashe ibyicaro muri icyo gihugu.
7.Libya
Kuva Col Gaddafi yakwicwa, iki gihugu cyahuye n’ibizazane ku buryo bugaragara, aho umuturage wari ubayeho neza ubu arwanira guhungira mu bihugu by’Uburayi bitewe n’umutekano mucye urimo kuharangwa.
Kuba abaturage baracitsemo ibice byateje imyigaragambyo ya hato na hato mu gihugu, ndetse bamwe baranicwa ibikorwa byinjizaga amafaranga birafungwa bityo inzara ifata indi ntera.
8.Ethopia
Amapfa n’intambara byugarije Somariya ni zimwe mu ngaruka zokamye igihugu cya Ethiopia aho mu 2011 hagaragaye ko buri Kwezi yakiraga impunzi 23000 byatumye ubukungu bwa Ethiopia buhungabana bikomeye.
Ibyo byatumye bahindura uburyo bwo guhinga bwakoreshwaga biyambaza ubugezweho ariko umusaruro ukomeza kuba muke.
9.Sierra Leone
N’ubwo iki gihugu kitugarijwe n’ibibazo by’intamabara ariko inzara yaho ivuza ubuhuha,yatewe n’amakimbirane hagati y’abaturage ubwabo mbere ya 2002 ubwo yahitanaga ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage kugeza ubu bikaba ari ishiraniro kubona icyo kurya cyangwa icyo kunywa.
10.Burundi
Imyaka ibaye myinshi u Burundi buri mu nzitane y’ibibazo, amoko akaba ari kimwe mu bikurura amakimbirane, coup d’Etat mu buyobozi,inzara,…kugeza ubu iki gihugu cyugarijwe n’umutekano muke wavutse ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya 3 itavugwaho rumwe n’abaturage.
Buru
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *