U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku iyicwa rya Nkurunziza muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda ruremeza ko Umunyarwanda Camir Nkurunziza yiciwe mu bujura muri Afurika y’Epfo nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, uvuga ko iyo umuntu yabaye umunyabyaha ahora ari umunyabyaha.

Ni nyuma y’amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu avuga ko hari Abanyarwanda barashwe n’Igipolisi cya Afurika y’Epfo nyuma yo kwiba imodoka bagakurikirwa bafatwa bagashaka kurwanya abashinzwe umutekano.

Ambasaderi Nduhungirehe abinyujije kuri twitter yemeje ko Nkurunziza wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, ariko yongeraho ko yiciwe mu bujura.

Yagize ati: “ Nkurunziza, umwe mu bagize agatsiko k’iterabwoba RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FLN ya Nsabimana, yari na rushimusi muri Afurika y’Epfo. Yishwe ejo nimugoroba n’igipolisi cya Goodwood ubwo yangaga gufatwa akoresheje icyuma. Iyo wabaye umunyabyaha, uhora uri umunyabyaha ,”

nduhungirehe

Ibi Ambasaderi Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’aho ibinyamakuru bimwe byo muri Uganda na BBC bitangarije ko impunzi y’Umunyarwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo bias nk’ibishaka kuvuga ko yishwe ku mpamvu za politiki kuko yari umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

D74t0NoXYAAqF4u

Ni mu gihe nyamara ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo byemeza ko Nkurunziza yarasanywe n’umwe mu bo bari kumwe nyuma yo kwiba imodoka polisi yabahagarika bakanga bakirukanka bagonga izindi modoka kugeza ubwo imodoka yabo yahagararaga babasaba gusohoka umwe agasohokana icyuma ashaka kugitera umupolisi ari naho iraswa ryaturutse.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *