Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri I Kinshasa, aho yitabiriye imihango y’ishyingurwa rya Etienne Tshisekedi, yakiriwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na madamu we, ndetse agirana ibiganiro na bagenzi be ba Congo na Angola.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bitatu; Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na joao Lourenco wa Angola, yabaye ku isaha ya saa tanu n’igice ku isaha yo muri Congo.


Amakuru ahari aravuga ko iyi nama yagombaga kuganirirwamo ibibazo by’umutekano n’ubukungu. Hagati aho hategerejwe itangazo rihuriweho rivuga ku byaganiriwe birambuye.




