Ikibazo cy’inda zitateganijwe mu bana bari hagati y’imyaka 12 na 17 ngo ni kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa bako mu by’ubuzima n’ubutabera kuko ngo bagenda biyongera,ahabarurwa abagera ku 161 banyuze ku bigo nderabuzima babyaye hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa 3 uyu mwaka,bigakekwa ko hari n’abandi batamenyekanye.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagoremuri aka karere,Mukamazimpaka Charlotte nyuma yo kuganira na bamwe muri aba bana ndetse n’abashinzwe ubuzima mu nzego zinyuranye z’aka karere,ngo ni ikibazo gihangayikishije cyane buri wese ushishikajwe n’imibereho myiza y’umwana, kuko ngo usanga ubuzima bw’aba bana n’abo babyaye akenshi buba bubi cyane nyuma yo kubyara kuko n’imiryango ya benshi muri bo iba itishoboye,bamwe mu bana bakazahazwa n’imirire mibi, kutabona mituweli, n’ibindi bibazo byinshi.
Twagirumukiza Libérée w’imyaka 13 wabyaye umwaka ushize afite imyaka 12 gusa yiga mu mashuri abanza avuga ko yagize ibyago byo kuyiterwa na nyirarume wigaga mu wa 5 w’ayisumbuye kuko yabaga yo ari kwa nyirakuru mu murenge wa Kagano ariko iwabo ari mu murenge wa Karengera, uyu nyirarume amufata ku ngufu bari mu biruhuko nta wundi muntu uri mu rugo ahita asama, nyirakuru ngo amwihagangiriza kutabivuga,amubwira ko natabivuga bazamufasha muri byose ndetse bakanamuha n’imodoka imwe muri ebyiri bafite umwana arabiceceka.
Ati “Nanze kubwira iwacu uwanteye inda kubera ibyo nyogokuru yanyizezaga birimo n’imodoka imwe kuko bafite ebyiri, uwayinteye arinda ata ishuri aracika tukaba tutazi aho ari, nsubiye iwacu papa anyirukanana na mama na mukuru wanjye ubu ducumbikiwe n’umugiraneza mu murenge wa Ruharambuga, nasubiye mu ishuri ndi mu wa 5 w’abanza, inzara igiye kutwicana n’ako kana kuko kubera kutarya nta mashereka yo kukonsa ngira, mama afite ubumuga ntabasha kuduhahira twese, na shisha kibondo bampa ngo muhe tuyisangira twese igashira vuba, nkaba mpangayikishijwe n’imibereho yanjye nk’umwana muto n’iy’uwo nabyaye,dore ko kugeza n’ubu atarandikwa mu bitabo by’irangamimerere nkaba nta na mituweli ye n’iyanjye ngira.’’
Avuga ko kugeza ubu ababazwa n’uko nyirakuru na sekuru ntacyo bamumariye n’iyo modoka bamwizezaga ntayo bamuhaye, nyirarume wayimuteye akaba yaracitse,se na we yarahise amwirukanana na nyina bakaba barara aho bwije, ibi bibazo byose akaba ngo nyina yarabishyikirije RIB bategereje icyo yazabivugaho,agasaba akarere kumufasha kubona icyamutungana n’umwana we kandi n’aba babyeyi gito bamutereranye ari ho yabaga bafite ubushobozi bagakurikiranwa.
Nyina w’uyu mwana Kabagwira Daphrose w’imyaka 49,avuga ko bakimara kumenya ko atwite atanavuga uwayimuteye, byakuruye umwuka mubi cyane mu rugo kugeza ubwo se abirukanye kandi we asanganywe ubumuga adashobora kubahahira bombi, na we akavuga ko afite impungenge z’imibereho y’aka kana gafite amezi 8 gusa ubu kadashobora kugira ikigahaza kuko n’uyu mwana witwa nyina adashobora kukonsa,agasaba ko abangiza abana gutya bagateza umwiryane mu ngo baba bakwiye guhanwa by’intangarugerao.
Mugisha Jules,ushinzwe ibikorwa mu muryango ihorere munyarwanda,avuga ko abana nk’aba ari benshi mu gihugu hose kandi ibibazo bahura na byo nyuma yo kubyara bikaba byinshi cyane,hakaba n’abahitamo kuzikuramo zikaba zanabahitana cyane cyane mu byaro, bakabiterwa no kudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere,agasaba ababyeyi gufata iya mbere mu kubisobanurira abana babo kuko abibona nk’icyorero cyatera ibindi bibazo igihe cyaba kidahagurukiwe n’inzego zose bireba.
Aba bana usanga cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo abenshi iyo bibabayeho bahita bayata, umukozi mu ishami ry’ubuzima muri aka karere Nyirahabimana Marie Noella akavuga ko iki kibazo cyahagurukiwe bikomeye,akizera ko ingamba zagifashweho zizatanga umusaruro ufatika.




