Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye i Kabgayi, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bikwiye kujya bisigira ababyeyi kurinda abana babo urwango kuko ari bo rugeraho rukabamerera nabi.
Mu kiganiro yatanze, Dr Bizimana yagaragaje uburyo abana bagiye bavukira mu miryango yagiye irangwamo urwangano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yokamye abana babo n’ubu bakaba bakigorwa nayo aho bamwe bari mu bihugu byo hanze birirwa bapfobya Jenoside ndetse banangisha abantu ubuyobozi bw’Igihugu .
Agira ati « isomo tuvanamo muri iki gikorwa irya mbere ni ugushyigikira ubuyobozi bwiza dufite kuko bwatuvanye ahantu habi, Inkotanyi iyo zitarokora Igihugu kaba karabaye ,irya kabiri babyeyi rwose turabyara, twese turabyara ariko dufite inshingano yo kurera, niturinde abana bacu uru rwango kuko nibo rugeraho rukabemerera nabi ubwo buzaba ari bwo buryo bwiza bwo kwibuka.”

Shumbusho Emmanuel umwe mu barokokeye i Kabgayi avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwangano byatangiye cyera ubwo bari bagitangira ishuri kuri we ngo igihe cya Jenoside agitangira ubwo yatangiraga umwaka wa mbere kuko babahagurutsaga babaza ubwoko bwabo aho ngo niho yatangiye kwisobanukirwa no kumenya uwo ari we kuko bajya babyiga mu mateka y’u Rwanda ko habayeho imyivumbagatanyo , za revolution .
Agira ati «abaduhigaga ni abana twiganye babaga batuzi kuko ku ishuri abalimu baduhagurutsaga buri munsi batubaza abo turibo ubwoko bw’iwacu kandi umwalimu wigishaga ku kigo yabaga azi buri mwana n’iwabo ntitwashoboraga rero kubeshya ,abantu bajya bibaza impamvu byabayeho ariko inkomoko ntayindi ni iyo bari batuzi cyane»
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Dr Uwera Claudine, avuga ko mu bihe byo kwibuka hagenda hagaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ngo hakwiye ubufatanye bw’abantu bose mu kuyirwanya kuko Jenoside nta muntu itagizeho ingaruka ndetse ngo n’abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa nabo yabagizeho ingaruka.
Agira ati “Ubufatanye buzatuma twubaka umuryango nyarwanda ukomeye kandi uzira Jenoside ukundi ,ni ngombwa rero ko tugomba guhora turwanya abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa byose yagaragariramo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko mu bushakashatsi bwakozwe ariko bugikomeza bwerekana ko ikigereranyo cy’ Abatutsi bagera ibihumbi 50 ari bo bari bahungiye I Kagbayi ariko umubare munini waje kwicwa ndetse ikigereranyo kikerekana ko harokokeye abatarenze ibihumbi 15 abajyanwaga kwicwa bapakirwaga bus za ONATRACOM aho babajyanaga bamaze kubacuza imyenda yose bakabajyana bambaye ubusa bakajya kwicirwa mu Ngororero nyuma bakaza kurohwa muri Nyabarongo.


