Iyo umugore wanjye ampemukiye, anshukisha imibonano mpuzabitsina-Mungire inama

Sangiza iyi nkuru

Tumaze imyaka isaga itanu tubanye n’ umugore wanjye ariko ikimbabaza ni uko buri gihe iyo ankoreye amakosa aho kugira ngo yikosore ansaba imbabazi za nyirarushwa kuko aba azi neza ko nidukora imibonano mpuzabitsina mpita nibagirwa amakosa ye.

Mperutse gutaha mu rugo ahagana saa tanu n’ igice za nijoro numva mu nzu hahumura ibintu byashiririye cyane nkebutse muri salo mbona umugore wanjye arimo kwirebera televiziyo mubajije niba atumva ibintu byashiririye arikanga agiye kureba asanga imvange twagombaga kurarira yahindutse amakara.

Ubwo byari bigeze saa ine za nijoro kandi nari niriwe ku kazi nta kintu mfashe byumvikane ko butike dusanzwe duhahiramo zari zafunze umugore abibonye biramucanga.

Tugeze mu buriri abonye ko narakaye atangira kunsaba imbabazi kandi mpora mugira inama yo kureka kurangara akabyemera ariko ntahinduke.

Nararakaye ariko atangira kunkakaba (caresser) kugeza nshutswe ndamurongera neza ako kanya nibagirwa ko yabundaje kandi nabwiriwe.

Ubwo twahise turyama neza bucyeye musigira iposho ngenda ku kazi nongeye kumusaba mu ijwi rituje mubwira nti Cherie ” Ugomba kwisubiraho ukajya ureka kurangara kuko mbona bishobora kuzadutandukanya”.

Bitewe ni uko uyu mugore wanjye aca bugufi kandi atazi kuvugana nabi, yahise anyemerera ko atazongera kurangara basi ndamusoma nigira ku kazi.

Ntashye nimugoroba umunsi wakurikiyeho, na none nimugoroba noneho nasanze adahari biba ngombwa ko njya kumutegereza ku baturanyi agarutse mbona arimo kurira mubajije uko bimugendekeye ambwira ko amafaranga nari namuhaye yo guhaha yayataye.

Sinabara amakosa uyu mugore agenda ankoreye muri iyi myaka itanu tubanye kandi yose ashamikiye ku burangare, ese mugire nte? ko n’ ubundi murakararira twamara ariko umujinya wanjye akaba awosha n’ imibonano mpuzabitsina?

Ni ukuri nta makosa ahambaye namushinja kuko ntabwo ajya anca inyuma cyangwa ngo ambangikanye n’ abandi bagabo, ntabwo yiba ariko agira ingeso yo mazinda ateye inkeke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *