Icyabafasha kugera ku ntego nk'abatavuga rumwe n'ubutegetsi:Museveni

Sangiza iyi nkuru

Ejo hashize, abaminisitiri b’imari mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basomye ingengo y’imari ya 2019/2020. Muri Uganda, Museveni yari yitabiriye iki gikorwa, atanga igitekerezo ariko akomoza no ku batavuga rumwe n’ubutegetsi; bo agira inama yo kugera ku cyo bashaka.

Museveni yatangiye abasangiza ku mateka ye yo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho, ababwira uko yabigenje kuva ku bwa Milton Obote muri za 80 kugira ngo agere ku butegetsi.

Yashinje abatavuga rumwe na we kudafasha abaturage ahubwo bagakora ibikorwa bituma haza inzego z’umutekano.

Museveni yavuze ko igihe kinini yamaze atavuga rumwe n’ubutegetsi yafashaga abaturage muri Ankole, nyuma afasha igihugu n’Afurika muri rusange; yigisha kuva mu bikorwa bya gakondo, hakimakazwa ibya kijyambere nk’ubuhinzi n’ubworozi.

Museveni ati: ” Mwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nimukorane na bwo”.

Benshi hari ubwo batumva iyi ngingo yo gukorana n’ubutegetsi kandi batavuga rumwe na bwo.

Muri Uganda tuzi ko hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bahawe imyanya mu buyobozi bw’iki gihugu. Urugero rwa hafi ni Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) wagizwe umudepite. Uyu ni umuyobozi w’ishyarya People Power.

Yavuze ko na we ubwe ku bwa Obote yashishikarizaga abayoboke be mu ishyaka rya DP kwifatanya na leta ya UPC mu bikorwa by’iterambere.

Yabasabye kwirinda ibikorwa bitemewe n’amategeko,  urugomo nko kwangiza ibyagezweho n’ubwicanyi.

Yatsindagiye ingingo isaba abatavuga rumwe n’ubutegetsi gufasha abaturage cyane nk’abayoboke kwivana mu ngoyi y’ubukene.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *