Umugabo wanjye akunda kunyonka- Umugore utuye muri Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Anita Kagoyire (amazina yahinduwe nk’uko yabidusabye)  yandikiye Bwiza.com avuga ko afite umugabo ukunda kumwonka amabere kuko akunda amashereka ye.

Mu kutwandikira, yasabye ko abasomyi mwamugira inama y’icyo yakora ngo abireke kuko ibi byatumye amabere ye aba mato kandi atabikunda.

Yagize ati ” Nari mfite amabere manini gusa bitewe n’umugabo wanjye akunda kuyonka, ubu amaze kuba mato kandi si mbikunda. Ndamukunda nkanamwubaha bityo mba numva kumubuza ibyo akunda, byakwangiza urukundo rwacu. Ku rundi ruhande, mbona bishobora kuzangiraho ingaruka ndebye uko amabere yanjye yagabanutse.”

Yakomeje agira ati ” Uyu mugabo ni Se w’abana banjye batatu, sinifuza ko iyi ngingo yadutandukanya ariko na none numva hari aho bizagera nkarambirwa kuko nanjye ndi umuntu. Mungire inama ndabinginze, murakoze.”

Twizera ko mu bakunzi ba Bwiza.com harimo abaganga cyangwa n’abandi mwaba mufite ubunararibonye kuri iyi ngingo ko mwamugira inama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *