Si ngombwa gukoresha agakingirizo kuko namaze kwandura kandi nifuza kuryamana n'abarenze 1000

Sangiza iyi nkuru

Benshi turabizi ko SIDA ari indwara idakira iterwa n’agakoko ka VIH. Yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, mu gukoreshereza hamwe ibikoresho bikomeretsa iyo umwe ayirwaye, ishobora gufata umwana igihe umubyeyi amubyara ndetse birashoboka cyane ko yafatira umuntu mu mpanuka nk’igihe yakomeretse, amaraso ye agahura n’ay’uwanduye. Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara mu gihe wananiwe kwifata.

Nta muntu wifuza kwandura iyi ndwara, ni yo mpamvu tutakwifuriza abandi kuyandura. Abafashwe na yo, nimukurikize inama za muganga, mufate imiti uko biteganyijwe. Twese tugane amavuriro, twipimishe turebe niba turi bazima nk’uko leta ibidushishikariza, dore ko nta n’ikiguzi bisaba.

SIDA ntabwo ipimishwa ijisho, ni yo mpamvu tudakwiye kuvuga cyangwa ngo dutekereze tuti: ” nkurikije uko niyumva cyangwa nibona, ntabwo nanduye.”

Ibi mbishingiye ku nkuru mbonye ya New Zimbabwe yo muri Zimbabwe, aho umusore ukiri muto yigamba ko amaze gusambanya abagore 1000, kandi akaba yifuza gukomeza iyi ngeso. Yiyemerera ko yamaze kwandura SIDA ariko ngo ntashobora gukoresha agakingirizo kuko amazi yarenze inkombe. Yitwa Tafadzwa Fichani, ni umwe mu mpanga zamamaye cyane muri iki gihugu kubera ko afite umuvandimwe basa cyane.

Birashoboka cyane ko Tafadzwa yanduye iyi ndwara ku buryo bw’impanuka, kimwe n’abandi bantu benshi ariko ibyo atekereza ni amakosa. Icyo atekereza gisa ni ukwihorera ku muntu utaramukosereje. Nta kibazo aterwa no kwanduza abasaga 1000 amaze kuryamana na bo.

Birumvikana ko uyu musore yamaze kwandura ariko byakabaye byiza atekereje ku bavandimwe n’abaturanyi akwirakwizamo iyi mungu. Birashoboka ko kwifata atabishoboye ariko nibura akoreshe agakingirizo kugira ngo arinde abandi kwandura ni cyo kiruta ibindi.

Buri muntu abereyeho undi

Muri iyi si, uzitwa umuntu muzima, intwari n’inyangamugayo igihe uzaba ugize uruhare mu mibereho myiza ya mugenzi wawe, na we ubwawe aho kumwangiririza ubuzima. Tafadzwa aba yariswe inyangamugayo n’intwari, iyo aba yareruriye ikibazo afite abo yajyaga kuryamana nabo, bakabireka cyangwa bagashaka uburyo bikingira.

Ni ingeso iteza amakimbirane mu bantu 

Tekereza uramutse uzi ko utanduye, Tafadzwa cyangwa undi akagusaba ko muryamana, ukamwemera nta gakingirizo akoresheje, nyuma ukaza kumenya ko yaguhishe ko yanduye. Iki gihe muba abanzi. Ngaho unatekereze umubare w’abanzi Tafadzwa yiremeye (basaga 1000). Aho yanyura hose ahinduka igicibwa, umuhemu n’ibindi biranga ikigwari.

Umutima w’urukundo, kutifurizanya ikibi, impuhwe n’ubuvandimwe ni byo bikenewe kugira ngo twese hamwe dushobore kugera aho twifuza heza. Buri wese ni umuvandimwe, icyo ukoreye umuntu, menya ko ugikoreye umuvandimwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *