Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama y’Uburayi y’iterambere, yabajijwe ibibazo bitandukanye n’ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, banakomoza ku kwihuza kw’ishyaka rya Rusesabagina na Twagiramungu.
Ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019, Perezida Kagame wari mu Budage, yatangarije iki kinyamakuru ko Twagiramungu na Rusesabagina, barwanya Leta y’u Rwanda, bagizwe n’itangazamakuru gusa. Ati ” Ibi byahozeho kuva na kera. Nge ntabwo ndeba uruhande rumwe nk’uko itangazamakuru ribigenza ahubwo ndeba impande zose. Aho twari turi hari abantu bakubye inshuro icumi itsinda rya ba Twagiramungu.”
Yongeyeho ko Rusesabagina na Twagiramungu baba i Burayi ku bw’impuhwe z’Ababiligi, bakigira abahirimbanira Demukarasi n’imiryango iharanira inyungu za rubanda.
Yavuze ko abatamukunda bumva ko inzira zo kumurwanya ari ugufasha aba bagabo kuko ngo ubu bufasha ni bwo buryo babona bwo kumurwanya.
Ati “Ariko hari igihe numva Abanyaburayi nkanabababarira. Barabona u Rwanda rutera imbere, ntibakunda Kagame ariko ntibashobora kuduhagarika mu nzira yacu y’iterambere. Nta n’icyo batwara Kagame. Rero batekereza ko uburyo bwo kuturwanya ari ugufasha aya matsinda.”
Yabajijwe niba hari icyo yavuga kuri Twagiramungu wavuze ko afite uruhare mu makimbirane ari hagati y’u Rwanda n’Ubugande. Agira ati “Yanshinja icyo ashaka, akanshinja ko namugize impunzi i Burayi ariko ntabwo nigeze mwirukaho kuko nta cyaha ashinjwa.”
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nibwo ishyaka rya MRCD rya Rusesabagina na RDI-Rwanda rya Twagiramungu wigeze kuba Minisiteri w’Intebe yafashe umwanzuro wo kwihuza kuko ngo bafite intego imwe.
Twagiramungu yabwiye BBC ko biyemeje kurwanya Leta y’u Rwanda mu buryo bushoboka bwose, kugira ngo yemere gushyikirana nabo.


