Si mbona ko byashoboka- Perezida Kagame avuga intambara hagati y’u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Uganda utifashe neza, bitagera aho ibi bihugu byombi birwana nk’uko bamwe babitekereza.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru ryigenga ryo mu Budage, Die Tageszeitung rizwi TAZ, nyuma y’inama yiga ku iterambere ry’Uburayi ‘European Development Days’ yabereye i Buruseli mu Bubiligi, yitabiriye, nibwo yatangaje ko uyu mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi utabura guteza ibibazo mu bukungu, ubucuruzi, n’ibindi ariko intambara yo ko idashoboka.

Yagize ati “Abantu batinya ko haba intambara hagati yacu. Si mbona ko byashoboka kubera ko Uganda isobanukiwe neza igiciro cyayo. Ntidushaka kujya muri iyo nzira kuko buri umwe hari icyo yahomba”.

Yakomeje agaruka ku birego u Rwanda rushinja Uganda ndetse n’ibyo nayo ishinja u Rwanda, ko Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda, ndetse ko na Uganda ivuga ko rwoherezayo intasi.

Yagize ati “Hari abaturage bacu benshi bafungiwe muri Uganda. Ni amagana y’Abanyarwanda, bari muri gereza ya Uganda. Uganda ihora ivuga ibintu bimwe, bavuga ko bariyo ku buryo butemewe n’amategeko, ngo ni intasi[…].

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagera muri 200 bafunzwe muri Uganda, ariko ko nta n’umwe wahamijwe ibyaha. Ibyo ngo byerekana uburemere bw’ikibazo. Iti “Ibi ni byo byatumye tugira inama abaturage bacu kurekera gutemberera muri Uganda.  Kandi ntitwabwira Uganda icyo gukora”.

Yakomeje agira ati “Twarabasabye, Twarabinginze, yewe twaranabibwe tuti nta kibazo, abo bantu mwafashe bakoze ibyaha, ni mubageze imbere y’amategeko, mureke kubaheza mu magereza. Abaturage baraza bakatubwira ko bamaze muri gereza amezi icyenda cyangwa umwaka, ku busa”.

Perezida Kagame yavuze ko bakora icyo bashaka cyose ku butaka bwabo, nko gufunga abantu, ariko ngo ntibyabahira baramutse bambutse umupaka w’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *