Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikorera hanze y’igihugu kuri uyu wa Gatatu ushize ryatangaje ko ritarabona igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kuyandikira bayisaba ibiganiro. Ni mu gihe u Rwanda rwakomeje kwemeza ko rudateze kugirana ibiganiro n’abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere.
Mu itangazo bashyize ahagaragara nk’uko tubikesha Daily Monitor, Jean Paul Turayishimye, Umuvugizi wa RNC yavuze ko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine yatuma hirindwa ko jenoside yasubira mu Rwanda.
Yagize ati: “ RNC yizera ko ibiganiro ari yo nzira nziza u Rwanda rushobora kwirinda isubirwamo ry’ubugizi bwa nabi bwatwaye ubuzima bwa miliyoni y’Abanyarwanda mu myaka 25 ishize ”.
RNC yanasabye Leta y’u Rwanda guhagarika kuyita agatsiko k’iterabwoba, mu gihe yakunze kuyishinja gutegura ibikorwa byo guhungabanya igihugu.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka nayo ikaba yarashimangiye ibivugwa na Leta y’u Rwanda ko RNC irimo gutoreza abarwanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igamije kurwanya ubutegetsi buriho.
Mu Ugushyingo 2018 nibwo amashyaka atanu arwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda akorera hanze arimo nka RNC, PS-Imberakuri, na PDP-Imanzi, yibumbiye mu kitwa P5, yatangaje ko yandikiye Perezida w’u Rwanda, amwibutsa indi baruwa yamwandikiye muri Nyakanga basaba ibiganiro na Leta y’u Rwanda
Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’Akarere.
Leta y’u Rwanda ikaba ifata RNC nk’umutwe w’iterabwoba ishinja kuba yaragiye itegura ikanashyira mu bikorwa ibitero bya grenades byigeze kwibasira Umujyi wa Kigali mu myaka yashize bigahitana inzirakarengane.


