Umumotari yashakaga kundeba ubwambure ubwo yari antwaye- umugore w’i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Grace Mutoni (amazina yahinduwe) avuga ko yatunguwe n’uburyo umumotari yamutwaye ariko akagenda ahengura miruwari agamije kumureba ubwambure.

Yanditse agira ati “ Basomyi ba Bwiza.com, maze iminsi mbona abandi bohereza ubuhamya bwabo, nanjye ndagira ngo mbabwire ibyambayeho ubwo nategaga moto mva mu Mujyi njya Nyabugogo.”

Yakomeje agira ati “ Hari ku gicamunsi, nateze umumotari nabonaga ari nko mu myaka 35 y’amavuko. Ubwo twamanukaga ahitwa kuri APACOPE, ni ahantu hamanuka cyane. Nabonye uyu mumotari w’Ishyirahamwe ntari buvuge izina agenda ahengura miruwari. Nagize ngo ni ukugira ngo abashe kubona ibinyabiziga biturutse inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Twageze imbere gato, ndebye muri miruwari mbona ijipo yanjye yazamutse, ibibero byanjye byaragaragaraga kuko iyo umuntu yicaye kuri moto, ijipo irazamuka. Nahise ngerageza kuzamura ijipo. Nabonye ko inshuro zose yarebaga muri miruwari ari njye yarebaga.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

“ Birababaje kubona umugabo mukuru nabonaga yaba afite n’umugore kugenda ashaka kureba ubwambure bw’abagenzi. Twageze Nyabugogo, mu gihe ndimo kumwishyura baonaga isoni zamwishe.Ibi nkeka ko biri no mu bikurura impanuka. Nasabaga ubuyobozi kwihanangiriza abamotari bakareka uyu muco kuko si mwiza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *